Burundi: Abiyemereye ibikorwa by’ubwicanyi bari mu mutekano usesuye

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cy’u Burundi kimaze ukwezi kurenga gikora iperereza ku bwicanyi bubera mu Burundi. Iri perereza rikaba ryaratahuye abantu batandukanye ndetse baniyemerera ubu bwicanyi
Aba bafashwe abenshi nibo bijyanye kuri polisi bavuga uko bakoze ubu bwicanyi. Abafashwe bose bemera ko bishe abaturage batavuga rumwe n’ubutegetsi barangije babashyingura mu byobo rusange. Bemera kandi ko aribo bishe ababikira batatu b’abataliyani mu 2014.

New Picture
Abapolisi bafata intwaro bambuye abakoze ubwicanyi

N’ubwo biyemereye ibyaha bakoze ntibigeze bafungwa ahubwo bakomeje akazi kabo bisanzwe bafite umutekano usesuye.
Minisitiri w’ubutabera mu Burundi Laurentine Kanyana yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika ko nta kibazo kuba badafunzwe bakaba bamara igihe bashatse bari hanze mu gihe baba biyemereye icyaha.
Ibi ariko ntabyemeranyaho n’abahanga mu by’amategeko. Umucamanza mukuru mu Burundi Fabien Segatwa we yemeza ko mu mategeko iyo umuntu yiyemereye icyaha cyane cyane icyaha gikomeye nk’ubwicanyi aba agomba gufungwa noneho andi maperereza agakomeza ari mu munyururu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *