Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri yashyizwe mu bikorwa uhereye mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994. N’ubwo Abatutsi bari baratangiye kwicwa kuva mu 1991 mu makomini atandukanye, Jenoside yo mu 1994 yaje ari simusiga yibasira abari bararokotse ubwicanyi bwa hato na hato hagati ya 1990 na 1993. Abatutsi bakaba barishwe mu makomini yose yari agize Perefegitura ya Ruhengeri.
By’umwihariko, Abatutsi benshi biciwe ahantu hatandukanye muri Komini Nkuli, Mukingo, Kinigi, Kigombe, Nyarutovu, Gatonde n’ahandi. Mu kwica Abatutsi, abagabye ibitero barimo abaturage basanzwe, Interahamwe, abapolisi ba Komini, abajandarume, n’abasirikare.
Abari mu bitero babaga bashyigikiwe kandi bayobowe n’abayobozi bo mu nzego za Leta, iz’umutekano, abayobozi b’amashyaka ya MRND na CDR n’abandi. Intwaro zakoreshejwe harimo imbunda, amagrenades, imihoro, amacumu, amahiri n’izindi ntwaro gakondo.
Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwitabira Jenoside, abamotsi bamenyeshaga mu rukerera uko ubwicanyi buza gukorwa, bagendaga bakoresha indangururamajwi (megaphone) babwira abaturage b’Abahutu uko gahunda iteye, banatangaza aho Abatutsi bihishe kugira ngo bajye kuhabicira.
Abatutsi biciwe mu ngo zabo, abandi babicira aho bari bahungiye mu nsengero cyangwa mu bigo by’Abihayimana ndetse no mu nyubako zakoreragamo ubutegetsi bwite bwa Leta nka Komini, Superefegitura, Inzu zikoreramo ubutabera n’ahandi.
Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nkuli
Mu yahoze ari Komini Nkuli, Jenoside yashyizwe mu bikorwa uhereye mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994. Mu gitondo cya kare, bariyeri zashyizwe ahantu hatandukanye kugira ngo hatagira Umututsi uhunga.
Guhera saa ine za mugitondo, Abatutsi bari batuye hirya no hino muri iyo Komini batangiye kwicwa no gutwikirwa amazu. Umwe mu batangabuhamya asobanura uko byagenze mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994: “ Icyo gihe narindi iwanjye mu rugo, mu gitondo cya kare numva itangazo kuri radiyo Rwanda ngo indege ya Habyarimana yarashwe ko abaturage bose baguma mu ngo zabo. Nkulikije ibyo nari nsanzwe mbona numvise ko nubundi byongeye guhinduka, ko bagiye kutwica. Mu ma saa tatu za mugitondo ubwo nari nicaye hanze, nabonye igitero kirimo abicanyi barenga mirongo ine kijya kwica umuryango wa Joel Kanyeshuri. Umuryango we wari mugari ugizwe n’abantu barenga 70, bose barishwe, uwarokotse ni Kayitsinga Faustin. Ubwo bagiye iwe numva amasasu aturika induru zivuga, nyuma y’amasaha abiri mbona berekeje iwanjye kuko bamanukaga ndeba, ubwo nyura hagati mu mazu, hepfo gato hari igishayoti ahantu bari barahinze mu ruhavu, niyorosa ibishishwa by’ibyatsi. Bamaze kugera mu rugo bakubise urugi, bahamagara izina ryanjye, bivugisha ngo ko tumanutse tumureba agiye he? Ubwo bakurikira ikirenge aho nanyuze, bati murebere muri icyo gishayoti. Ibyo bakoraga byose nabaga mbareba. Igishayoti baragitemye barambura bakinyorosaho amahirwe nagize nuko batankandagiye, ubwo barambura bati buriya yagiye kwa se wabo bavuga Munyentarama. Bagiye iwe, bamaze kubica babara imirambo ngo kanaka ntiyabonetse, bavuga njye. Bigeze saa munani z’amanywa, barakomeje bajya guhiga abatari bishwe “.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe n’inzego z’ubuyobozi bukuru bwa Leta, yifashisha inzego zayo zitandukanye zirimo iza gisirikare, inzego z’ibanze (Perefegitura, Superefegitura na Komini), itangazamakuru, amashyaka ya Politiki, amadini n’urubyiruko.
N’ubwo Jenoside yateguwe ku rwego rw’Igihugu, hari umwihariko wa buri Perefegitura. Ni muri urwo rwego CNLG yakoze ubushakashatsi bugaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri twakuyemo aka gace kavuga ku ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.


