RDC: Mu bakuru b’ibihugu 17 batumiwe mu irahira rya Tshisekedi, uw’u Rwanda na Uganda ntibarimo

Sangiza iyi nkuru

Mu bakuru b’ibihugu 17 batumiwe mu muhango w’irahira rya Perezida mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ntiharimo abaturanyi nka Perezida Kagame na Perezida Museveni wa Uganda ndetse n’uwa Zambia, Edgar Lungu bose bagaragaje gushidikanya ku matora yo kuwa 30 Ukuboza muri iki gihugu.

Kuri uyu wa kane, itariki 24 Mutarama, nibwo byari biteganyijwe ko Felix Tshisekedi arahirira imirimo mishya nka Perezida wa repubulika. Ni umuhango wagombaga gutangira ku isaha ya saa sita n’igice (12h30pm) ku isaha yo muri Congo.

Mu bakuru b’ibihugu 17 batumiwe muri uyu muhango biganjemo Abanyafurika harimo uuwa Tanzania, Centrafrica, Angola, Burundi, Sudani y’Epfo, Misiri yenda kuyobora Afurika Yunze Ubumwe, Kenya, Namibia, Zimbabwe, Malawi, Afurika y’Epfo, Ethiopia, Sudani, Sierra Leone, Maroc, Cote d’Ivoire ndetse n’igihugu cya Haiti cyo ku mugabane wa Amerika.

Barnabé Kikaya, Umujyanama wa perezida ucyuye igihe, Joseph Kabila, yatangaje ko ibyo bihugu byatumiwe ubwabyo ari byo byabyisabiye nubwo hari abasanga aba bayobozi ari bacye ukurikije ko uyu munsi ari amateka akomeye ku gihugu cya Congo kigiye kubamo guhererekanya ubutegsti mu mahoro bwa mbere kuva yabona ubwigenge.

Urugero, nka Zambia ntiyatumiwe nk’uko umwe mu bashinzwe protocol y’umukuru w’igihugu yabisobanuye. Itangazo rya Perezida Edgar Lungu risaba kongera kubara amajwi ngo rikaba ritarishimiwe nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Abandi bakuru b’ibihugu batatumiwe ni uw’u Rwanda n’uwa Uganda na cyane ko Perezida w’u Rwanda ari we watumije inama ya Afurika Yunze Ubumwe yagaragarijwemo gushidikanya ku byavuye mu matora by’ibanze byari byatangajwe na komisiyo y’amatora ndetse mu myanzuro y’iyi nama iyi komisiyo igasabwa kuba iretse gutangaza ibya nyuma bbyavuye mu matora ariko ikavunira ibiti mu matwi. Ni nyuma y’aho umukandida Martin Fayulu yari akomeje kugaragaza ko yibwe amajwi asaba kongera kuyabara. Ibi bihugu ariko ntibyari byanagaragaje ko byifuza kwitabira uuyu muhango dore ko n’abayobozi babyo berekeje mu Busuwisi mu nama ya WEF (World Economic Forum).

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi byo birahagararirwa na ba ambasaderi babo muri Congo, mu gihe undi muturanyi, Denis sassou Nguesso yohereje minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Biravugwa ko protocol ya Perezida Joseph Kabila ucyuye igihe ari yo yari ishinzwe ibijyanye no gutumira ndetse ngo Tshisekedi ntacyo yari afite cyo kurenzaho nk’uko amakuru agera kuri RFI akomeza avuga, mu gihe abegereye Tshisekedi bavuga ko ahari basanze ibirori byaba byiza bigakabya. Umwe mu bakurikiranira hafi ibya Congo ariko we asanga ubutegetsi n’ubundi buzaguma mu biganza bya Joseph Kabila.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *