Umugandekazi Bad Black uririmba indirimbo za Gospel ashegeshwa no kutabona umurongora

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka muri Uganda, Shanitah Namuyimba uzwi nka Bad Black yatangaje ko ashakaka umukunzi uzamutetesha mu minsi mike bakaba banarushinga.
Aganira na Howwe , uyu muhanzikazi yavuze ko yumva akumbuye kujya mu rukundo rw’umwimerere, akaba ashakira hasi no hejuru uzamwuzuriza iby’ishimo by’ubuzima bwe.
H
Yagize ati:” ndabona umuziki wanjye ukomeje gutera imbere kandi nkavuga nshize amanga ko nkomeje kuwuteza imbere umunsi ku wundi, gusa ikimbabaza ni uko nta mugabo mfite, ubu ndi njyenyine mu rukundo”.
Ibyo yabitangaje nyuma y’uko uwahoze ari umukunzi we Richard ahagana mu 2012 yamwigirijeho nkana amwangira mu ruhame bituma Bad Black asigara mu buribwe.
Mu magambo Richard yitangarije, yatangaje ko batagikundandana ahubwo ko yiboneye undi mukobwa babyumva kimwe.
Ibyo bituma benshi bemeza ko ariyo ntandaro yo kuganya no kumvikanisha uburibwe bw’uko arembejwe n’irungu ry’uko ari wenyine.
bl
Bad Black w’imyaka 27 y’amavuko yamenyekanye ubwo yavaga muri Gereza aho yari yafunzwe azira gucuruza ibiyobyabwenge mu 2012 ari nabwo yahise amenyekana, anatangaza ko yanduye HIV nyuma yo gufatwa ku ngufu amaze kwirukanwa na Se ubwo yamufataga asomana n’uwahoze ari umukunzi we.
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *