Uganda: Guverinoma iritegura gusobanura birambuye aho umubano n’u Rwanda uhagaze

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Dr Ruhakana Rugunda yahishuye ko Guverinoma yitegura gusohora itangazo ku mibanire y’iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’iminsi mikeya Uganda yirukanye abakozi batatu ba MTN barimo Umunyarwandakazi bashinjwa gushaka guhungabanya umutekano wa Uganda.

Ibi Minisitiri w’Intebe wa Uganda yabitangarije inteko ishinga amategeko nyuma yo gusabwa gusobanura aho guverinoma ihagaze ku makuru avuga ko iryo yirukanwa rikomeza kujyana Uganda n’u Rwanda mu bibazo bya dipolomasi.

Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Uganda, Hon. Francis Zaake yavuze ko ahangayikishijwe n’ibyo bibazo bya dipolomasi byakurikiye iryo yirukanwa nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga pmldaily.com rwo muri Uganda ikomeza ivuga.

Minisitiri w’Intebe Rugunda ati: “ Iki ni ikibazo kiri mu iperereza..iyi nteko izahabwa amakuru ku mibanire yacu n’ibindi bihugu, birimo n’u Rwanda .”

Minisitiri w’Intebe wa Uganda ibi yabyijeje abadepite kuwa Kane ushize, itariki 24 Mutarama. Ni nyuma y’aho mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza Igipolisi cyya Uganda cyatangaje ko abakozi babiri ba MTN-Uganda, Umufaransa, Olivier Prentout n’Umunyarwandakazi, Annie Bilenge Tabura basubijwe mu bihugu byabo kubera gukekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano wa Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *