Amafoto y’umuhango w’iyimikwa rya Musenyeri Kambanda Antoine

Sangiza iyi nkuru

Ku Cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019, nibwo kuri Sitade Amahoro i Remera hari hateraniye ibihumbi by’abakirisitu bari bitabiriye umuhango w’iyimikwa rya Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi mushya wa Arkidiyosezi ya Kigali.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Perezida w’Inteko Nshingamategeko, umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase,….

Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye muri uyu muhango, yavuze ko ari umunsi w’ibyishimo kuri Kiliziya Gatolika, abayoboke bayo n’abaturarwanda bose muri rusange.

Ati “Mu izina ry’Abanyarwanda, ndagira ngo nifurize Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi mushya wa Kigali, imirimo myiza. Abaye uwa Gatatu ushinzwe uyu murimo”.

Yakomeje agira ati “Ikizere Nyirubutungane Papa akugiriye, kirerekana akamaro wagiriye abo wayoboye muri za Paruwasi na Diyosezi wagiye ushingwa. Tukwifurije ishya n’ihirwe kandi tuzagufasha uko dushoboye kuzuza izi nshingano nshya uhawe”.

Yanashimiye kandi Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa ku bw’uburyo yayoboye iyi Kiliziya mu Rwanda mu myaka irenga 20 ishize, mu gihe cy’ingenzi mu mateka y’iterambere ry’Igihugu cyacu.

Musenyeri Antoine Kambanda wahawe izi nshingano, yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikiddiyosezi ya Kigali-Rwanda, afite imyaka 60. Amashuri abanza yayize i Burundi no muri Uganda, ayisumbuye yayize muri Kenya, ahava yerekeza i Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, ku wa 8 Nzeri 1990, i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, ubwo yari yasuye u Rwanda. Mu mwaka wa 2013 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo.

33019083778 86f34d2c48 k

46169446794 3944b560a3 k 1 46169461684 2a928feeaa k

31953002737 84360a6c5b k 31953008477 69698fe02d k 31953027377 9fda44bc70 k 31953785017 88f271e988 k 31953863477 9ac032bbf4 k 33019046088 cc44da73ed k 33019050288 e953aa125e k 33019073518 8b84c39c20 k33019973508 1892cd8243 k 39929442863 d596fba102 k 39929479303 2d09c4211c k 39929542023 5a188a32ae k 39930372153 afc706ba15 k 39930561553 25551d89a6 k 39930767403 52d50805d2 k 39930790793 1ead347733 k 45979702935 08c3225db0 k 45979730325 038f43250e k 45980497495 56562feb82 k 45980600785 1d5daab6bb k 45981024785 dd549a03a4 k 46169396474 db22a12f43 k 46169405394 0d5fe21f8e k 46169446794 3944b560a3 k 46169452824 9a80af6281 k 46169471594 1de436b9b0 k 46170744424 54901cad04 k 46170767054 9bf84ae7b2 k 46170772934 c55d88223b k 46842406022 55e1ed5f9f k 46842411472 ecc978c6f4 k 46842464922 db590f0940 k 46894353791 00e2c775d7 k 46894375921 bb96b28705 k 46894393121 874cf6e389 k 46894405231 ef0459e591 k 46895050731 ff0e1ee4c8 k 46895602111 55c0397872 k

AMAFOTO : Village Urugwiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *