Ku Cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019, nibwo kuri Sitade Amahoro i Remera hari hateraniye ibihumbi by’abakirisitu bari bitabiriye umuhango w’iyimikwa rya Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi mushya wa Arkidiyosezi ya Kigali.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Perezida w’Inteko Nshingamategeko, umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase,….
Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye muri uyu muhango, yavuze ko ari umunsi w’ibyishimo kuri Kiliziya Gatolika, abayoboke bayo n’abaturarwanda bose muri rusange.
Ati “Mu izina ry’Abanyarwanda, ndagira ngo nifurize Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi mushya wa Kigali, imirimo myiza. Abaye uwa Gatatu ushinzwe uyu murimo”.
Yakomeje agira ati “Ikizere Nyirubutungane Papa akugiriye, kirerekana akamaro wagiriye abo wayoboye muri za Paruwasi na Diyosezi wagiye ushingwa. Tukwifurije ishya n’ihirwe kandi tuzagufasha uko dushoboye kuzuza izi nshingano nshya uhawe”.
Yanashimiye kandi Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa ku bw’uburyo yayoboye iyi Kiliziya mu Rwanda mu myaka irenga 20 ishize, mu gihe cy’ingenzi mu mateka y’iterambere ry’Igihugu cyacu.
Musenyeri Antoine Kambanda wahawe izi nshingano, yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikiddiyosezi ya Kigali-Rwanda, afite imyaka 60. Amashuri abanza yayize i Burundi no muri Uganda, ayisumbuye yayize muri Kenya, ahava yerekeza i Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.
Yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, ku wa 8 Nzeri 1990, i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, ubwo yari yasuye u Rwanda. Mu mwaka wa 2013 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo.




AMAFOTO : Village Urugwiro


