Mu gihe intambara ya Iran ikomeje guhungabanya uburasirazuba bwo hagati, hari indi ntambara iri kubera inyuma y’amasasu: intambara y’ubwenge bw’ubukorano (AI), ubutasi n’ikoranabuhanga hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.
Uyu munsi, Washington na Beijing ntibikiri guhangana gusa ku bukungu cyangwa ku gisirikare gisanzwe. Birahanganye ku rwego rushya rw’intambara aho amakuru, ibyogajuru, AI n’ubutasi bihinduka intwaro zifata imyanzuro y’urugamba mbere y’uko ibisasu biraswa.
Iran yabaye ahageragerezwa intambara nshya
Raporo zitandukanye zigaragaza ko intambara ya Iran iri gukoreshwa nk’ahageragerezwa uburyo bushya bwo gukoresha AI mu bikorwa bya gisirikare.
Amakuru avuga ko Amerika yakoresheje AI mu gusesengura amakuru y’ubutasi, gutahura ibirindiro ndetse no gufasha mu gutoranya ibitero by’indege.
Ibi byatumye u Bushinwa butangira kubona ko Amerika iri gushyira AI ku rwego rwo hejuru mu ntambara kurusha uko Beijing yari yarabiteganyije.
Abakurikiranira hafi aya makuru bo mu Bushinwa bavuga ko ibitero bya Amerika muri Iran byagaragaje icyuho igihugu cyabo gifite mu rwego rwa AI ikoreshwa mu bwirinzi bwa gisirikare.
Hari aho bamwe bavuga ko Iran yahindutse ikibuga cy’igerageza ku ntambara z’ejo hazaza.
AI ifasha mu gukusanya amakuru y’ubutasi, gutahura aho umwanzi aherereye, kugenzura drones no gufata ibyemezo byihuse ku rugamba.
U Bushinwa bwinjiye mu rugamba rw’amakuru
Mu gihe Amerika ikoresha AI mu bikorwa bya gisirikare, u Bushinwa bwo bwatangiye gukoresha ibigo byabwo by’ikoranabuhanga mu gukurikirana ibikorwa bya Amerika mu burasirazuba bwo hagati.
Raporo zitandukanye zivuga ko ibigo by’Abashinwa byifashishije AI, amashusho y’ibyogajuru ndetse n’amakuru rusange yo kuri internet mu gukurikirana ibikorwa by’ingabo za Amerika no gutahura aho ibikorwa bya gisirikare biri kubera.
Ibi ni ibintu bishya mu mateka y’intambara kubera ko mbere ubutasi bwakorwaga cyane na za leta gusa, ariko ubu ibigo byigenga by’ikoranabuhanga nabyo bishobora gukora nk’inzego z’ubutasi.
Ni yo mpamvu bamwe mu basesenguzi bavuga ko ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga biri guhinduka ibigo by’ubutasi bifite imbaraga ziruta iza leta zimwe na zimwe.
AI yahinduye uburyo intambara zitekerezwa
Mu ntambara za kera, igihugu cyatsindaga kubera umubare w’ingabo, ibifaru, indege cyangwa ibisasu byinshi.
Ariko ubu igihugu gifite amakuru menshi, AI ikomeye, ibyogajuru n’ubushobozi bwo kubona ibyo umwanzi akora mbere, gishobora gutsinda nubwo cyaba gifite ingabo nke.
Ni yo mpamvu Amerika n’u Bushinwa biri gushora miliyari nyinshi muri AI y’ubwirinzi, drones zigenzurwa n’ubwenge bw’ubukorano, guhuza amakuru muri mudasobwa kabuhariwe ndetse n’ikoranabuhanga ry’ubutasi.
Kwamamaza AI mu rwego rwa gisirikare byatumye impungenge ziyongera ku isi, kuko ibihugu bikomeye bitinya gusigara inyuma muri iri rushanwa ry’ikoranabuhanga.
Intambara ya Taiwan ni yo Amerika itinya kurusha izindi
Abasesenguzi b’igisirikare cya Amerika bavuga ko ikibazo nyamukuru atari Iran gusa, ahubwo ari uko intambara yo mu burasirazuba bwo hagati ishobora gutuma Amerika itakariza imbaraga mu guhangana n’u Bushinwa kuri Taiwan.
Mu yandi magambo, mu gihe Amerika iri kwibanda kuri Iran, Beijing ishobora kuba iri gukusanya amasomo y’intambara, ikiga uburyo Amerika iri kwitwara ndetse ikamenya intege nke zayo.
Ni yo mpamvu raporo z’ubutasi bwa Amerika zivuga ko u Bushinwa bushobora kuba buri gukoresha iyi ntambara nk’ishuri ryo kwitegura amakimbirane ashobora kuzabaho kuri Taiwan cyangwa mu nyanja ya South China Sea.
Ese isi iri kwinjira mu Ntambara y’Ubutita nshya?
Hari abemeza ko isi iri gusubira mu bihe by’Intambara y’Ubutita nshya, ariko noneho idashingiye gusa ku ntwaro kirimbuzi nk’uko byari hagati ya Amerika n’Abasoviyete.
Iyi nshuro AI ni yo ntwaro nyamukuru, amakuru ni yo mbaraga, ibyogajuru ni byo maso y’intambara, naho kwinjirira mu ikoranabuhanga (cyber attacks) bikaba bishobora guhagarika igihugu cyose nta sasu rirashwe.
Iyo urebye intambara ya Iran, ikibazo cya Taiwan, Ukraine ndetse n’irushanwa rya AI, bigaragaza ko isi iri kwinjira mu gihe aho igihugu kizagenzura AI n’ubutasi bw’ikoranabuhanga ari cyo kizagena uko isi y’ejo hazaza izaba imeze.
Kandi hagati ya Washington na Beijing, buri ruhande rumaze kumva ko gutsindwa muri uru rugamba rw’ikoranabuhanga bishobora gusobanura gutakaza ubutegetsi ku isi.


