Hagiye gushyirwaho inoti y’ 1,000  n’iya 500 nshya

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda itangaza ko igiye  gushyiraho inoti nshya y’amafaranga 1,000 n’iya 500 zizaba zifite agaciro mu Rwanda.

Icyi cyemezo kiri mu byafatiwe  mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa mbere tariki ya 28/01/2019  ku ngingo yayo ya gatanu yemeza amateka y’abayobozi batandukanye.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe  Bwiza.com yabonye riragira riti “ Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda (1000 FRW) ifite agaciro mu Rwanda.

Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya magana atanu (500 FRW) y’amafaranga y’u Rwanda ifite agaciro mu Rwanda.”

Izi noti zizashyirwa ahagaragara na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), zizasimbura iy’1,000  n’iya 500 zari zimaze imyaka igera kuri ine zikoreshwa.

Inoti ya 500 ikunzwe kunengwa kuba isaza. Usanga inyinshi mu zikoreshwa muri iki gihe zaramaze gusanwa.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Icyi cyemezo kije gikuraho ibyari bimaze iminsi bihwihwiswa ko inoti ya 500 izasimbuzwa ariko hagakoreshwa igiceri nk’uko mu bihugu nka Uganda bimeze.

 

 

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *