Umunyapolitiki Diane Rwigara atangaza ko azakomeza ibikorwa bye bya politiki nta nkomyi kuko ashaka kuba urubuga rutuma rubanda babaza Leta ibibakorerwa.
Mu iburanisha ryo kuwa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yagize umwere Diane Rwigara ku byaha yaregwaga kuko ngo ibyo ubushinjacyaha bwamuregaga nta shingiro byari bifite.
Urukiko rwemeje ko ibyaha byo guteza imvururu no gukoresha inyandiko mpimbano bitamuhama.
Mu kiganiro na Reuters kuwa 26 Mutarama 2019, Diane Rwigara yavuze ko ashaka kuba umuyoboro amajwi y’Abanyarwanda yumvikaniraho.
Ati “ Ndashaka kuba umuyoboro ijwi ry’Umunyarwanda ryumvikaniraho. Nshaka kuba urubuga rw’aho tugira ibyo tubaza Leta.”

Uyu kandi yatangaje aho abogamiye ku kuba yafungwa aryozwa ibitekerezo bye.
Ati “ Ntidukwiye gufungwa kubera ku bw’ibitekerezo byacu. Ntekereza ko impinduka zishoboka ariko ntitwategereza igitutu kivuye hanze.”
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko ibitekerezo bya Diane Rwigara ari ibigamije kwereka rubanda ko (ngenekereje) Leta yarwigirijeho nkana (populist ideas).
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu mugabo yongeyeho ko Abanyarwanda berekanye ukwiye kubayobora.
Ati “ Rubanda rwonyine binyuze mu matora ni rwo rufata icyemezo ku muntu uyobora igihugu. Si Diane Rwigara ufata icyemezo.”
Diane Rwigara ni umwe mu bagerageje gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda mu 2017.Yakomwe mu nkokora no kuba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaranzuye ko imwe mu mikono yifashishije harimo itari iya nyayo. Ibi yabiteye utwatsi, avuga ko ari ugushaka kumwigizayo mu kibuga cya politiki.


