Leta ya Uganda itangaza ko binyuze muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’Ibihugu byombi, hari ibiganiro kugira ngo haganirwe ingingo yo kuba buyobozi bw’u Rwanda buhohotera abacuruzi b’Abanyayuganda bakorera ku mupaka wa Katuna.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari, David Bahati wahishuye ko hari ibiganiro ku mutekano muke ugaragara Katuna mu Karere ka Kabale.
Uyu mugabo wari mu birori by’umukire, Bernard Nzeirwe, utuye mu Mujyi muto wa Katuna washimiraga Imana ibyo yamukoreye.
Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Umujyi wa Katuna, Richad Nshangabasheija yasabaye Minisitiri Bahati ko kugeza ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abacuruzi b’Abanyayuganda ku mupaka wa Gatuna mu buyobozi bukuru.
Nshangabasheija yatunze agatoki igipolis cy’u Rwanda ko ari cyo gihohotera aba bacuruzi. Yavuze ko abaherutse gutabwa muri yombi ari umuvunjayi, Karyamarwaki kuwa 22 Ukuboza nyuma akaza kurekurwa na mugenzi we, Justus Tweyogyere uzwi nka Mwana muto.
Minisitiri Bahati yavuze ko Uganda iri mu myiteguro yo guhura n’u Rwanda kandi ko izitabirwa na ba minisitiri bafite ubucuruzi mu nshingano zabo kugira ngo banoze imikoranire ku mupaka wa Katuna.
Ati “ Dushaka kuvugana nabo kugira ngo turebe ko twanoza umubano kugira ngo abacuruzi bacu bakore akazi kabo ntacyo bikanga. Abanyarwanda baradukeneye cyane kandi natwe ni uko, dushaka kubagurisha ibyo dukora nk’uko bashaka ko twagura ibyabo. Ba minisitiri bacu bazakora ibishoboka byose izo mbogamizi zive mu nzira.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe ahagana saa 12:13 atubwira ko iby’aya makuru atabizi.
Ati “ Simbizi. Ndi Arusha.”
Nagira icyo adutangariza byimbitse, Bwiza.com izakibagezaho mu nkuru itaha.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Mu mpera z’umwaka ushize humvikanye itabwa muri yombi ry’abavunjayi b’Abanyayuganda bakorera ku mupaka wa Katuna. Ubuyobozi bwatangaje ko aba bacuruzi bafatirwa ku ruhande rw’u Rwanda igihe bambutse bashaka serivisi zijyanye n’akazi kabo ku ruhande rw’u Rwanda (Gatuna).


