Umusore w’imyaka 30 yakubise se ishoka mu mutwe amwica amuziza amashilingi 100

Sangiza iyi nkuru

Mr Wilson Chepkicho Yegon w’imyaka 65 yishwe akubiswe ishoka mu mutwe n’umuhungu we, Eric  Kibiwot w’imyaka 30 wamukubise ishoka mu mutwe amuziza amashilingi 100.

Nk’uko aya makuru yemejwe n’umuyobozi wungirije mu gace ka Elburgon muri Kenya, Bwana Harun Koima, ngo aya mahano yabaye ahagana saa mbiri z’ijo ryo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019.

Uyu muyobozi avuga ko Eric yasabye se ahagana saa sita z’amanywa amashilingi ya Kenya 200, se ntiyabasha kuyamuha yose amuha 100 yari yakuye mu bucuruzi bwe bw’amata.

Yagize ati « M. Kibiwot yaragiye akoresha ayo mafaranga ayaguramo inzoga, yatashye mu rugo ahagana saa mbiri z’ijoro, yasinze asaba se kumuha andi 100 ry’amashilingi mbere y’uko ayo mahano aba. Umusore yatatse se nyuma yo kumubwira ko nta yandi 100 yabonye ».

Ikinyamakuru Nairobinews gitangaza ko ubwo Eric yari amaze kubona ko se apfuye, yahungiye mu ishyamba riri hafi aho ariko polisi ikaba yarahise atangira kumushakisha.

Umurambo w’uyu musaza ngo bahise bawujyana mu buruhukiro by’ibitaro bikuru bya Elburgon.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *