Duhanganye n’abantu bigiye ku bibi-  Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko ‘People Power’ ye irwana urugamba rutoroshye cyane ko abo ihangana nabo ari abantu bagiye bigira ku mikorere mibi.

Bobi Wine kuri ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazo yashyize ahagaragara avuga ko People Power  ihitamo gukoreha inzira z’amahoro n’ubwo urubuga rwa politiki ikiniraho rurimo ibibazo.

Riragira riti “ Abantu duhanganye nabo bigiye ku bikorwa bibi. Nka People Power, twe tuvana ibitekerezo n’inama ku bikorwa byiza. Iyi niyo mpamvu twamaganira kure ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’iyo twashotorwa.”

Muri uru ruzinduko, Bobi Wine yahuye na Reverend Jesse L. Jackson Sir, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika ndetse wanakoranye bya hafi na Martin Luther King Jr.

Aba bagabo bazwiho kwamagana akarengane, ubukene n’ivangura.

Bobi Wine ati “ Namubwiye ko twatewe imbaraga n’ibikorwa byabo mu buryo natwe dusaba ubwisanzure, ubutabera n’amahirwe angana. Ni iby’agaciro kwifatanya na we mu isengesho, ku bwa Uganda n’umugabane wa Afrika.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Bobi Wine yagiye muri Amerika nyuma yo gukubuka  muri Jamaica aho yari yakoreye igitaramo ndetse akabonana na Minisitiri w”Intebe w’iki gihugu.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *