Guverineri Gatabazi yasabye abanyeshuri ba INES Ruhengeri kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yabisabye abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Mutarama 2019 mu kiganiro yabahaye mu rwego rwo kwitegura Umunsi w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 01 Gashyantare 2019.

Nyuma yo kubasobanurira ko mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagize Intwari zitanze zitizigama, zigaharanira ko Igihugu cy’u Rwanda kiba uko kimeze kugeza ubu, Guverineri Gatabazi yabwiye abanyeshuri bo muri INES Ruhengeri ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ko bo icyo basabwa ari ukurwana urugamba rw’iterambere no kurinda ibyagezweho.

Yagize ati, “ Ntabwo tubashakaho urugamba rw’amasasu kuko rwararangiye, icyo tubashakaho ni urugamba rwo guteza u Rwanda no kurinda ibyagezweho” .

csm Aa246 30f85114c8

Guverineri Gatabazi yasabye uru rubyiruko kurangwa no gukunda Igihugu n’abagituye no guharanira iterambere ryacyo. Nk’urubyiruko kandi yabasabye kwirinda ingeso mbi aho ziva zikagera, zirimo kwiyandarika, ubusambanyi, ibiyobyabwenge n’izindi.

Yagize ati, “Iki Gihugu ni mwe kiragijwe kuko kiri mu maboko yanyu, bityo murasabwa kurangwa na disipuline mu buzima bwanyu kugira ngo muzashobore kukigeza aho Abanyarwanda bifuza”. Yasabye kandi aba banyeshuri kugira umuco w’ubupfura, bagatangira kwitoza umuco w’ubutwari hakiri kare kuko nk’uko yabishimangiye, “ ubutwari ni ukwiha intego, kwiyemeza no gutangira hakiri kare ”.

csm Aa248 39054600ef

Ibindi yabasabye ni ukwimenya, kwirinda kubaho mu bushobozi burenze ubwo bafite, kwirinda amacakubiri aho ava akagera, kwirinda kurangara no kwirinda ubunebwe.

Guverineri Gatabazi yakanguriye kandi ababyeyi kuba hafi y’abana babo, bakabatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda kuko ari zo zivomwamo umuco w’ubutwari.

Twakwibutsa ko Umunsi w’Intwari muri uyu mwaka wa 2019 wizihizwa ku nshuro ya 25, aho ufite insanganyamatsiko igira iti, “ Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo ”.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *