Umuhanzi T.I uririmba injyana ya Rap, n’umugore we bishimiye ivuka ry’umwana wabo wa 7, gusa uyu mugabo akaba ataranejejwe n’abatangaje mbere ye aya makuru.
Ibi byamamamare byari bizi ko umwana azavuka ku wa 20 Werurwe, batungurwa n’ uburyo yavutse ku itariki ya 26, bakaba baratangazaga ko uzavuka azaba ari igikomangoma.

Uyu mwana wa T.I wavutse ni umukobwa akaba ari umwana we wa 7, uwa 3 abyaranye na Tameka Cattle(Tiny) ubu babana, bashyingiranwe muri 2010.
Nyuma y’uko amakuru acicikanye hirya no hino mu bitangazamakuru bavuga iby’uwo mwana, ibintu bitanejeje na gato T.I, umuraperi w’imyaka 35, nibwo byamurenze akajya kuri facebook yikoma itangazamakuru.

Ati:” …nari nibereye muri Korolina y’Amajyepfo, umugore wanjye afite umwana wacu muri Georgia, mu by’ukuri nta muntu n’umwe wabashaga kumuha ubufasha, none buri umwe wese yatangaje ko T.I na Tiny bibarutse,… ”.
Ubwo Tiny yari mu bitaro ibyishimo byari byinshi kubera umwana yari amaze kwibaruka, kuva icyo gihe na n’ubu baracyakira ubutumwa bw’impundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty/Bwiza.Com


