Perezida Kagame arasanga EAC idakwiye gusubira inyuma n'aho yari igeze

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yari amaze kwakira ubuyobozi bwa EAC kuri uyu wa Gatanu, itariki 01 Gashyantare 2019, yatangaje badashobora kwemera ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba usubira inyuma mu gihe wari utangiye gutera imbere.

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bahuriye Arusha muri Tanzaniya batorera Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe asimbuye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda wari umaze imyaka ibiri kuri ubwo buyobozi.

Iyi nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ni yo ya mbere iteranye muri uyu mwaka. Yabaye nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri.

Inama yiyemeje gusuzuma ubusabe bw’igihugu cya Somaliya bwo kwinjira muri uwo muryango, no gushyigikira igihugu cya Kenya kuzaba mu bigize Inama Ishinzwe Amahoro ku isi y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2021 kugeza mu mwaka wa 2022.

N’ubwo itangazo risoza inama ryavuze kuri bimwe mu bibazo byo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Inama ntiyigeze itobora ngo igire icyo ivuga ku byerekeye umwuka utari mwiza ukomeje kugaragara hagati ya bimwe muri ibyo bihugu.

DyWLwoCWkAEFG2b

Mu ijambo rigufi Perezida Paul Kagame yavuze yakira ubuyobozi bw’uwo muryango, yavuze ko badashobora kwemera ko wasubira inyuma mu gihe wari utangiye gutera imbere.

Itangazo risoza iyi nama kandi ryavuze ko bakiriye raporo y’umuhuza mu biganiro bihuza abarundi, bwana Benjamin Mkapa, banongera gusaba ibihugu bigize uyu muryango gutanga ku gihe umusanzu w’amafaranga bisabwa, kugirango byirinde kudindiza imirimo yawo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *