Dr Kayumba asanga uruhuri rw’ibibazo rutegereje Perezida Kagame muri EAC

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu wa Kaminuza akaba n’Umusesenguzi muri Politiki Mpuzamahanga, Dr Christopher Kayumba atangaza ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ufite ibibazo uruhuri ku buryo kuwuyobora ari kamwe mu kazi gakomeye muri iki gihe.

Mu nama ya 20 y’uyu muryango yateranye kuwa 1 Gashyantare 2019 yemeje ko Perezida Kagame w’u Rwanda ari we ugiye kuyobora EAC. Uyu yasimbuye perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni wayoboye uyu muryango kuva mu 2017.

Dr Kayumba abinyujije ku rukuta rwe rwa rwitter yavuze ko EAC yazahajwe n’ibibazo rimwe na rimwe hagati y’abanyamuryango bayo bityo ko kwishyira hamwe kwayo ari ingorabahizi.

Yagize ati “ Biratangaje! Kuyoborwa nabi, bivugwa ko irimo ruswa no kugira amikoro make mu bunyamabanga bwayo, ibibazo by’imbere mu Burundi bitarakemuka, kuba umuyobozi wa EAC bishobora kuba ari akazi katoroshye!”

Dr Kayumba yongeraho ko “  Ese umuntu yahera hehe mu gutangira ukwishyira hamwe gukomeza?”

Capture

Umuryango wa EAC uretse kuba warigeze gusenyuka mu myaka y’1970, kuri ubu urasumbirijwe.

Ikibazo cy’ingutu Dr Kayumba na we agarukaho ahanini ni ukuririmba ukwishyira hamwe (integration) kandi bimwe mu bihugu bigize uyu muryango bitabanye neza.

Urugero rwa hafi n’umubano w’u Rwanda n’Uburundi. Buri wese ukurikiranira hafi ibya EAC azi neza ko nta gikorwa cy’uyu muryango u Rwanda rwakwitabira cyabereye mu Burundi kandi n’Uburundi ni uko bimeze.

Nanone ntawabura kugaruka ku buryo umubano utameze neza hagati y’u Rwanda na Uganda  kuva mu Ukwakira 2017.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *