Leta y’u Burundi itangaza ko yakiriye neza ihererekanyabubasha ryabayeho mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba,EAC, nabwo bubereye umunyamuryango, aho Perezida Kagame w’u Rwanda ariwe ugiye kuwuyobora.
Visi Perezida wa Mbere w’u Burundi , Gaston Sindimwo aganira na Rema FM, yagize ati “U Burundi bwakiriye neza ishyirwaho rya Perezida Kagame. Nta kubirwanya kwabayeho”.
Perezida Kagame yakiriye ubuyobozi bwa EAC ku wa Gatanu, itariki 01 Gashyantare 2019, mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango i Arusha muri Tanzaniya. Perezida Paul Kagame akaba agiye kuwuyobora mu gihe cy’umwaka umwe asimbuye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda wari umaze imyaka ibiri kuri ubwo buyobozi. Muri iyi nama Perezida Nkurunziza w’u Burundi yari ahagarariwe.
Ikinyamakuri Iwacu/ Burundi gitangaza ko abatavuga rumwe na Leta bari bategereje kumva ko u Burundi buvuga ko budashyigikiye itorwa rya Perezida Kagame, ngo bakaba baratunguwe no kubona Visi Perezida wa Mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo wari uhagarariye Nkurunziza na we ahuje umugambi n’abandi bakuru b’ibihugu wo gutora Kagame.
U Burundi bwari bwitezweho kurwanya itorwa rya Perezida Kagame mu gihe ibihugu (Rwanda&Burundi) bimaze imyaka igera kuri ine umubano wabyo utifashe neza.
Mu mpera z’umwaka ushize, Leta y’u Burundi yandikiye Perezida Museveni wari uyoboye EAC, bumusaba ko ikibazo bufitanye n’u Rwanda cyacocerwa mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, gusa ubu busabe Museveni acyuye igihe atabuhaye agaciro.
Kuva mu mwaka wa 2015, Leta y’u Burundi yagiye ishinja kenshi u Rwanda kuba inyuma y’ibitero bibugabwaho, ndetse no gucumbikira abayirwanya, ibintu Leta y’u Rwanda yagiye ihakana yivuye inyuma.


