Mu bibazo byagejejwe ku Muvunyi Mukuru ubwo yasuraga akarere ka Rwamagana, harimo icy’abazungura ba Rwibiraro bananiwe kugabana amasambu ye. Ikibazo cyageze mu nkiko, urwisumbuye rwa Ngoma rutegeka umuryango kumvikana, umuhesha w’inkiko w’umwuga aza kururangiza. Murekezi Anastase yasabye ko bisubwirwamo, umuryango ugateranira imbere y’inteko y’abaturage ikabumvikanisha.
Imbere y’imbaga y’abaturage bagize imirenge ya Munyaga, Muhazi na Kigabiro; iteraniye ku kibuga cya Police i Rwamagana, hahagaze umukecuru w’intege nke ugendera ku nkoni ebyiri. Uyu ni Nyiramuruta Yudita waturutse Rwampasha mu karere ka Nyagatare. Aragenzwa no gusaba kurenganurwa avuga ko arenganywa n’abavandimwe be bavukana kwa Rwibiraro, mu mudugudu wa Birembo, akagari ka Kabare mu murenge wa Muhazi.

Abagize umuryango wa nyakwigendera Rwibiraro washaje atanze iminani, nabo ni umunani, ariko barimo ibyiciro bitatu:
-Abahawe iminani badahari bakaragirirwa na Gatete Jean Bosco. Ni babiri babaye mu gihugu cya Uganda, barimo uyu mukecuru Nyiramuruta na musaza we Kabasha
-Abahawe iminani bahibereye ariko bakayigurisha ni batatu barimo na babiri bashoje urubanza, aribo Muteteri Chantal, Bazihizina Jeanne.
-Abahawe iminani bari mu Rwanda, bagatuza ntibayigurishe, none bakaba bagabanijwe bushyashya. Abo barimo uyu Gatete Jean Bosco, Gatera Augustin, Nyiramutarutwa Domitilla na Nzamukunda Anastasie.
Ikibazo cyabaye rero ni uko Muteteri Chantal, Bazihizina Jeanne bagurishije imigabane yabo nyuma bagasaba izungura, inkiko zitegeka ubwumvikane, bazana umuhesha w’inkiko w’umwuga, Munyakayanza w’i Nyanza aza kugabanya bushyashya arabaringaniza atitaye ku kuba abana bose bari barahawe imigabane. Yafashe isambu yose ayigabanyamo ibice umunani bingana.
Ubuyobozi, amategeko, umuvunyi; ukuri ni ukuhe?
Uko abayobozi basimburanye mu murenge wa Muhazi niko bose bazi iki kibazo. Uhaheruka Hanyurwimfura Egide avuga ko yakigiyemo incuro zirenga eshatu, ariko ngo Huissier Munyakayanza yakijemo hashize ukwezi ahavuye.
Naho Muhamya Amani uyobora Muhazi ubu, avuga ko umwanzuro w’urukiko rwa Ngoma uvuga kumvikana mu muryango wagombaga kubahirizwa. Ati, “Twabasabye kuza ku murenge tukabumvikanisha, ariko mushiki wa Gatete (Muteteri cyangwa Bazihizina) ajya kuzana Huissier, yahageze tariki ya 8 Ugushyingo umwaka ushize 2018”.
Kubwa Gitifu Muhamya Amani, ngo “uyu muhesha w’inkiko ntiyagombaga kuza, bari kumvikana cyangwa bagasubira mu nkiko”.
Naho umukozi w’akarere ushinzwe ibirebana n’irangizwa ry’imanza(MAJ), Akimpaye Antoinette, avuga ko amaze iminsi itatu amenye iki kibazo, kuko yacyumvise hasozwa icyumweru cyahariwe ubufasha mu mategeko (Legal Aid week). Nawe ashimangira ko Huissier atagombaga kubijyamo, kandi ko “Bagombaga kugabana ingarigari aho gufata iminani yose”.
Me Munyakayanza Anastase, umuhesha w’inkiko w’umwuga ukorera mu karere ka Nyanza we avuga ko icyemezo yafashe cyakurwaho n’urukiko ko atari Umuvunyi. Ubwo yavuganaga na Bwiza.com, Me Munyakayanza avuga ko atanazi ko icyo kibazo cyongeye kugaruka, yemwe ko nta n’uramubwira ko kizasubirwamo.
Ati, “Umuryango byarawunaniye baranyitabaza. Uriya musaza Gatete yagana inkiko, kuko ni impaka zibaye mu irangizwa ry’urubanza. Njye namutumyeho akagari, umurenge wari ubizi, ariko ntiyashakaga kugabana. Nagiye iwe mu rugo mpasanga umugore, uyu mugabo Gatete yarinangiye”.
Me Nizeyimana Elia yunga mu rya Me Munyakayanza avuga ko “Icyemezo cy’umuhesha w’inkiko kivanwaho n’urukiko, naho umuvunyi areba ibyemezo by’inkiko birimo akarengane”.
Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase, yasabye ko ibi byabaye byazasubirwamo mu nteko y’abaturage b’akagari ka Kabare ku wa kabiri tariki ya 5 Gashyantare. Yasabye ko Gitifu wa Muhazi azaba ahari, na MAJ wa Rwamagana, ndetse n’umuhesha w’inkiko warangije uru rubanza Me Munyakayanza. Umuvunyi mukuru, Murekezi yanemeye ko hazaba hari umukozi w’urwego rw’umuvunyi.
Ingingo ya 268 y’itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ivuga ku Ihanwa ry’Umuhesha w’Inkiko utubahirije inshingano ze.
Rigira riti, “Umuhesha w’Inkiko utubahirije inshingano ze cyangwa utazubahirije mu bihe biteganywa n’amategeko ahanishwa ihazabu mbonezamubano y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) bitabujije uwabikoze kuba yacibwa indishyi zikwiye umuburanyi warenganyijwe n’iryo kosa n’ibindi bihano biteganywa n’amategeko”.




