Ikibazo cya bamwe mu babyeyi bohereza abana ku mashuri batabahaye ibikoresho by’ibanze cyane cyane mu mashuri abanza, ni bimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora ireme ry’uburezi ryifuzwa mu karere ka Nyamasheke.
Iki kibazo ni kimwe mu byagaragajwe n’itsinda rimaze iminsi rigenzura uko ireme ry’uburezi rihagaze muri aka karere riturutse muri Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho, hakorwa ubukangurambaga mu gushakisha uko iri reme ryazamuka. Kuva ku wa 28 Mutarama kuzageza ku wa 8 Gashyantare uyu mwaka,hagomba gusurwa ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 34 harebwa imyigishirize n’ibibazo byaba birimo.
Mu bibazo bikomeje kugaragara mu mashuri abanza y’aka karere ngo hari uko bamwe mu banyeshuri usanga nta bikoresho by’ibanze bagira, aho usanga hari abajya ku mashuri batagira amakayi, amakaramu n’ibindi bikoresho umwana akenera mu ishuri, n’ababifite ugasanga ntaho kubitwara bafite,ari byo bituma n’ibyo bafite bitamara kabiri,hakaba n’ababa bafite ibidahagije, ugasanga mu by’ukuri bitwa ko biga ariko batiga mu buryo bwakagombye.
Ikindi kigaragazwa n’abayobozi bamwe mu mashuri yasuwe, harimo kuba nta nteganyanyigisho zihagije abarezi bafite, ibura ry’ibitabo kuri amwe muri aya mashuri n’ibihari bikaba ngo bidasubiza ibyifuzo bafite, ubucucike muri amwe mu mashuri ku buryo abana biga batisanzuye neza, ibyumba by’amashuri bishaje cyane abana bigiramo batizeye umutekano wa byo, n’ibindi byose ngo bigikeneye gushakirwa umuti urambye.
Ushinzwe ubuzima no kurwanya icyorezo cya SIDA muri Minisiteri y’Uburezi, Tuyishime Frodouard avuga ko muri iri genzura hibandwa ku miyoborere y’ishuri n’imiterere yaryo, isuku n’isukura, n’ibindi bitandukanye, ariko cyane cyane hakibandwa ku myigishirize.
Yagize ati “Kugira ngo uburezi bugire ireme rihamye bisaba uruhare rwa buri wese uhereye ku mwana ubwe ugomba kwiga, ababyeyi bagomba kumushakira ibikoresho by’ibanze, ubuyobozi bugomba kugenzura ko yigishwa neza, mwarimu ugomba kumwigisha, n’undi wese ugomba kugira uruhare mu migendekere myiza ya bwo.’’
Yarakomeje ati “Icyo dusaba abarebwa n’uburezi bose muri Nyamasheke ni ukongera ingufu mu kuzamura ireme ry’uburezi ryifuzwa, kureba niba ibikenewe byose byuzuye ngo umwana yige neza hasurwa amashuri mu buryo buhoraho, abataye amashuri bakayagarurwamo kuko na bo twababonye, guhoza ijisho ku miyoborere y’amashuri,no kureba cyane cyane ko abana bafite ibikoresho bihagije kuko ari cyo twasanze giteye inkeke cyane aho tumaze kugera.’’
Umwe mu babyeyi baganiriye na Bwiza.com yavuze ko kudaha umwana ibikoresho bihagije biterwa n’ubukene buba buri mu rugo cyangwa kuba biba byasaranganijwe benshi mu bushobozi bwa ntabwo,ko biba bitabaturutseho.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rangiro riri mu murenge wa Rangiro, Nikuze Doborah, avuga ko ubukene butagombye kuba urwitwazo rwo kudaha umwana ibikoresho by’ishuri bihagije, ko ari cyo umwana aba asabwa cyonyine mu gihe ibindi Leta iba yabikemuye, agashishikariza ababyeyi kumva inshinga no zabo zirimo guha abana ibikoresho bya ngombwa, akabasaba ubuyobozi kujya bubagezaho integanyanyigisho n’ibitabo bikenewe ku gihe, kugira ngo na bo bakore ibyo basabwa nta ngorane.
Iri genzura ribaye mu gihe iriherutse ryibanze ku isuku, aho amwe mu mashuri yabanje guhagarikwa kwakira abanyeshuri mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize, gusa nyuma yo gukora ibyo yasabwaga akaba yarongeye gukomorerwa.




