Mu gihe i Rwenzori mu gace ka Bundibugyo abahatuye bakomeje gukimbirana ndetse bigakurizamo ubwicanyi, byatumye kuri uyu wa Mbere Taliki 28 Werurwe 2016, abasirikare barangajwe imbere na Museveni bafata iya mbere berekezayo gushaka umuti w’ikibazo.
Museveni yasuye Bundibugyo, agace nyir’izina kabereyemo imyigaragambyo mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, abasaga 31 bahasiga ubuzima, 8000 bakurwa mu byabo abandi barakomereka.

Ibyo byatumye Museveni mu mwenda wa gisirikare ajyayo, bashakire hamwe icyagarura amahoro, bityo ngo abakuwe mu byabo bagaruke mu ngo zabo bakore ubucuruzi bwabo kandi n’abeteza umutekano muke bafatwe bashyikirizwe ubutabera nk’uko amategeko abigena.

Yihanangirije abaturage bahohotewe ababwira ko batagomba kwihorera ahubwo bakareka abasirikare bagakora akazi kabo nk’uko amabwiriza agenga umutekano abivuga.
Mu mpanuro yatanze, Perezida Museveni yabwiye abari bateraniye aho ko nta munsi n’umwe abashaka guhungabanya umudendezo w’igihugu bazihanganirwa, yongeraho banyirabayazana bashotora bagenzi babo mu gihe gito bari bube bafashwe mateka
Yagize ati “ Sinshishikariza abo muri kano gace bahohotewe ngo bihorere kuko mwese mwavukiye muri aka karere, abenshi ni abana banyu, ese ubundi kuki mushotorana muri Abagande? Nta soni! Ababyeyi muri hano ntimugatume abana banyu bagirana amakimbirane kuko bahatakariza ubuzima”.

Umukuru wa Polisi Kale Kayihura yavuze ko bahisemo gufatanya n’ingabo z’igihugu nyuma y’uko iyo myigaragambyo yahitanye 31.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


