Amerika yaburiye Kenya ko ifite amakuru yizewe y'ibindi bitero by’iterabwoba bizayibasira 

Sangiza iyi nkuru

Amabasade ya Amerika muri Kenya yatangaje ko Kenya ishobora kwibasirwa n’ibindi bitero by’iterabwoba by’umwihariko mu bice by’iburengerazuba.

Amerika ivuga ko ifite amakuru yizewe  ko hashobora kugabwa ibitero ahantu hahurira abantu benshi mu duce twa  Nairobi, Naivasha, Nanyuki no mu duce twegereye inyanja tw’iki gihugu.

Itangazo ryashyizwe ry’iyi amabasade riri ku rubuga rwayo rwa interineti riragira riti “ Ambasade ya Amerika iributsa ko abaturage ko bakwiye gukomeza kuba maso mu gihugu cyose by’umwihariko ahantu rusange. Umwihariko ni nko mu masoko, amahoteri no mu nsengero. Mugire amakenga y’abantu babakikije kandi mutange amakuru ku bintu mubonye bikemangwa mumenyeshe ubuyobozi.”

Amerika kandi yasabye abaturage bayo kwiyandikisha muri gahunda yayo yitwa STEP (Department of State’s Smart Traveller Enrolment Program). Iyi ni gahunda izajya ifasha Abanyamerika bari muri Kenya guhabwa amakuru y’umutekano agezweho.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ibitero bikomeje kunugwanugwa nyuma y’aho kuwa 15 Mutarama 2019, Al Shabaab yagabye igitero ku nyubako ya hoteli Dusit, igahitana abantu 21.

Nyuma y’iminsi 20  haje kumenyekana ko mu bagabye igitero harimo impunzi 12 ziba mu nkambi ya Dadaab nk’uko Daily nation yabitangaje.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *