Urutonde rw’ibyamamare 10 byapfuye bikiri bito

Sangiza iyi nkuru

Ni kenshi ibyamamare bitandukanye byo muri muzika,cinema,…byagiye biva kuri iyi si bigatera benshi intimba, muri abo hari abataragize amahirwe yo gutabaruka bakuze, urupfu rwabo rugasiga icyuho mu byo bari bazwiho.
1.Divya Bhariti
Div
Uyu mukobwa yapfuye akiri muto ku myaka 19 y’amavuko ubwo yahanukaga ku igorofa rya 5 mu mujyi wa Mumbai yikubita hasi. Ku italiki 5 Mata 1993 asezera ku isi y’abazima umwuga wo gukina Cinema awusoreza aho.
2.Marilyn monroe
Manroe
Monroe yari umukinnyi wa Cinema akaba n’umunyamideLi wakomokaga muri USA, uyu mukobwa yaje kubonwa yapfuye taliki 5 Kanama 1962 iwabo mu rugo ahagana 14h 45, yapfuye afite imyaka 36 .
3.Bruce lee
Bruce-Lee
Uyu mugabo ukomoka mu Bushinwa yari icyamamare muri Cinema, yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari yujuje imyaka 32, akaba afatwa nk’umukinnyi wa Karate w’ibihe byose.
4.Jean Harlow
Jean
Harlow yamenyekanye mu gukina Cinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yari amaze kugera ku rwego rukomeye, akaba yarapfuye afite imyaka 26 y’amavuko ku wa 7 Nyakanga 1937 azize uburozi.
5.Aaliyah
SSSS
Aaliyah Dana Haughton yari umubyinnyi, umukinnyi wa Cinema akaba yaranakoraga akazi ko gutunganya amajwi,yitabye Imana ku wa 25 Kanama 2001, akaba yarazize impanuka y’indege ubwo yari atwawe n’umupilote wazahajwe n’ibiyobyabwenge.
6.Madhubala
madhubala-still-most-beautiful-actress
Mumtuz Jahan Begum Dehlavi wamenyekanye nka Madhubala yari umukinnyi wa Cinema mu Buhinde akaba yaravukanye indwara y’umutima ari nayo yaje kumuhitana ku myaka 36 mu mwaka w’ 1969.Gusa akaba yarakoreraga ibyo bikorwa bye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
7.River Phoenex

Bwiza.com

River Jude Phoenex yabaye icyamamare muri Cinema ariko ntiyarambye ku isi kuko yaje gupfa Taliki 31 Ukwakira 1993 azize kurengwa n’ibiyobyabwenge bya Cocaine na Heroine, yapfuye afite imyaka 23.
Umunsi yari yateguye ibirori byo gushimisha abafana be nibwo yajyanwe mu bitaro bya Cedars Sinai Medical Center birangira aguye mu maboko y’abaganga.
8.Sal Mineo
joo
Salvatore wamanyekanye nka John Plato yari umukinnyi wa Cinema akaba yari anazwiho imyiyereko itandukanye, muri USA aho yakundaga gukina mu duce twa Filme aryamana n’abo badahuje igitsina kimwe n’abo batagihuje.
Mineo yavuye ku isi y’abazima ku wa 12 Ukuboza 1976 (37) aho yasanzwe inyuma y’inzu ye ubwo yari avuye mu myitozo y’ibirori yateguraga.
9.Jeff Buckley
buckley-jeff-4fe185b890a5c
Jeffrey Scottu wari umunyamerika yari amaze kumenyekana mu muziki anakunzwe ahagana mu 1990. Ntibyakunze ko aguma ku isi kuko mu 1997 yahisemo kujya koga mu mugezi yakundaga wa Wolf River Harber aburirwa irengero, nyuma umurambo we uza kubonwa mu mugezi wa Mississippi.
Ibizamini byaje kugaragaza ko ntabiyobyabwengenge yari yafashe ahubwo ko byari impanuka nk’indi yose.
 
10. Two Pac
tupac
Two Pac Makavela amazina ye ni Lesane Parish Crooks, yavutse mu 1971 avukira New York mu majyaruguru y’agace bita Harlem, ubu hashize imyaka 20 apfuye dore ko yapfuye kuwa 13 Nzeri 1996, apfa afite imyaka 25 gusa y’amavuko.
2Pac shakur yaririmbaga injyana ya hiphop akaba ari nawe abaraperi benshi bo muri America n’ahandi bagiye bafatiraho icyitegererezo, yemerega ibyo ashaka ari nayo mpamvu aza ku isonga, ni umuhanzi wafunzwe inshuro nyinshi kuko yafunzwe inshuro zigera muri 35 zose.
Uyu musore yaje gupfa arashwe amasasu menshi,ubwo yasohokaga muri gereza akigera hanze asanga yagambaniwe, urupfu rwe rwababaje abatagira ingano, kugeza n’ubu akibukwa.
Ibyo byamamare byose byagiye bipfa ku buryo butandukanye byateye benshi intimba ndetse biragoye kuba bakwibagirana mu mitwe y’abakunzi babo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *