Nyuma y’igenzura ryakozwe mu ntara y’uburasirazuba ryatahuye inyerezwa ry’amafaranga ya VUP umurenge yanyerejwe andi akoreshwa nabi. Kuri ubu abayobozi 14 bakaba bamaze gutabwa muri yombi n’inzego za polisi bakurikiranyweho inyerezwa ry’aya mafaranga.
Abayobozi batawe muri yombi barimo abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’imirenge itatu,bamwe mu bayobozi ba VUP umurenge ndetse n’abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’utugari.
Uretse aba hari abaturage bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kuba barafatanyije n’aba bayobozi kunyereza aya mafaranga.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi, yabwiye Bwiza.com ko abafashwe batahuweho gukoresha inyandiko za baringa zo kubafasha kunyereza aya mafaranga.
Ngo bakunze kwerekana ibikorwa byakozwe muri VUP bigasohorerwa amafaranga nyamara byarakozwe n’abaturage mu muganda.
Si ubwa mbere mu ntara y’u Burasirazuba hagaragaye ikibazo cyo kunyereza amafaranga ya VUP umurenge kuko umwaka ushize nabwo iki kibazo cyagaragaye mu karere ka Ngoma ababigizemo uruhare barafungwa abandi barahunga. Abafunzwe bakatiwe imyaka 5 bazira icyo cyaha.
Amafaranga yanyerejwe n’aba bayobozi ntarashyirwa ku mugaragaro kuko hagikomeje iperereza.
Aba bayobozi baramutse bahamwe n’ibi byaha bahanishwa ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ivuga ku bijyanye no kunyereza umutungo wa leta. Iyi ngingo ikaba yabahanisha igifungo cy’imyaka hagati ya 7 na 10 ndetse no kwishyura inshuro 2 kugera kuri 5 z’amafaranga yanyerejwe.
Bashobora guhanwa nanone n’ingingo ya 611 mu gitabo cy’amategeko ahana kirebana no gukoresha inyandiko mpimbano aho uwahamwa yahanishwa igifungo cy’imyaka hagati ya 7 na 10.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com


