Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda byatangiye uburyo bushya bwo gupima amaraso

Sangiza iyi nkuru

Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda (RMH) ku itariki ya 24 Werurwe 2016 byatangije igikorwa cy’uburyo bushya bwo gupima amaraso bwitwa: Apheresis technique. Ubu buryo bushya buzajya bukoreshwa igihe umuntu atanze amaraso yo gufashisha indembe kwa muganga uburyo agomba gutandukanywa cyangwa ari umurwayi, hakoreshejwe iriya mashini bazajya bakuramo akenewe, noneho umurwayi bakazajya bayamufashisha bakurikije igice cye cy’umubiri kiyakeneye akaba ariyo bamuha aho kumuha amaraso muri rusange, asigaye agateganyirizwa abandi barwayi.

Iki gikorwa cy’uburyo bushya bwo kuvangura amaraso mu Rwanda mbere yo gutangizwa k’umugaragaro, cyabanjirijwe n’amahugurwa yamaze iminsi igera kuri ine yahawe bamwe mu baganga bo mu bitaro bya gisirikare i Kanombe (RMH) hamwe n’umuganga umwe wari waturutse mu gihugu cya Uganda. Aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abayitabiriye bwo gushobora gukoresha neza iyi mashini.

csm_apheresis_c6aa43052d

Uwanyirigira Odette umwe mu baganga bo mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda wakurikiye amahugurwa yo gukoresha iyi mashini itandukanya amaraso, yasobanuye uburyo iyi mashini ikora avuga ko icyiza iyi mashini yihariye ari ugufasha mu buryo bwa kijyambere bwo gutandukanya amaraso yatanzwe cyangwa se ayatanzwe n’ umurwayi. Amaraso bayafata bayakuye mu murwayi cyangwa k’uwundi muntu ushaka gufasha indembe zo kwa Muganga, noneho imashini ikayatandukanya ikurikije ibice by’umubiri yaturutsemo nyuma uyakeneye (umurwayi) akayahabwa bitewe n’igice cye cy’umubiri kiyakeneye, asigaye ashobora guhabwa abandi barwayi bitewe n’ibice by’imibiri yabo iyakeneye.

Impunguke mu ndwara zifata mu maraso Lt Col Dr Fabien Ntaganda yavuze ko iyo mashini izongerera abarwayi igihe cyo kubaho nko kuri bamwe bafite ibibazo bya kanseri n’izindi ndwara muri rusange.

Yakomeje asobanura ko iyo hari umurwayi wifuzaga guhabwa serivise zijyanye n’ubu buryo bwo gupima amaraso bayatandukanyije byamuhendaga cyane, kuko yagombaga kujya kwivuza mu bihugu byo hanze nko mu Buhinde, mu Budage no muri Afurika y’Epfo. Yagize ati “Iyi mashini izafasha m’uburyo bwo guha umurwayi amaraso mazima, no kumwongerera igihe cyo kubaho mu gihugu cyacu ndetse no mu karere muri rusange”.

????????????????????????????????????
Lt Col Dr Fabien Ntaganda

Lt Col Dr Fabien Ntaganda yongeyeho ko iyi mashini ifite uburyo butatu bw’ingenzi ikoramo butuma umurwayi ahabwa amaraso akeneye bijyanye n’ibice bye by’umubiri birwaye bityo agasimbura ayangiritse.

Yagize ati: “Hari indwara nyinshi zifatwa nk’aho zoroheje zititabwaho urugero nka za marariya n’izindi zikomeye nka za kanseri, nyamara akenshi ntabwo ushobora kuzivumbura udakoresheje uburyo bushya bwo gupima amaraso”.

Aho iyi mashini itandukaniye n’izindi ni uko ikoreshwa mu buryo bwihuse k’uburyo umurwayi yatabarwa vuba, mu gihe cyose bigaragaye ko indwara imubayeho karande, noneho akabona ubufasha bwihuse.

Iyi mashini kw’ikubitiro izajya ikoreshwa n’abaganga bayihaweho amahugurwa, nyuma n’abandi bazayikoresha bamaze kuyihabwaho amahugurwa ahagije bitewe n’uko bizagenwa n’ababishinzwe nk’uko yi nkuru y’urubuga rwa minisiteri y’ingabo ikomeza ivuga.

Ibindi bihugu byo mu karere bizungukira byinshi kuri iyi mashini yifashishwa mu buryo bushya bwo gupima amaraso, ikaba igeze mu karere bwa mbere mu gihugu cy’u Rwanda mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe. Ubu bwoko bw’iyi mashini nibwo bwa mbere bwagezwa mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’Afurika yo Hagati, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi hagati ya bane na batanu k’umunsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *