Igihugu cya Afurika y’Epfo cyashyizwe mu majwi muri raporo yashyizwe ahagaragara ivuga ko igurisha intwaro ku bwinshi mu bihugu byugarijwe n’umutekano mucye, aho ngo uruganda rw’intwaro rwacyo rwagurishije muri ibi bihugu intwaro zifite agaciro ka miliyari 2,7 z’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu muri uyu mwaka ushize wonyine.
Iyi raporo yakozwe na komite y’igihugu ishinzwe kugenzura ibijyanye n’icuruzwa ry’intwaro (The National Conventional Arms Control Committee). Ubwo iyi komite yari mu nteko ishinga amategeko mu minsi ishize, yavuze ko Afurika y’Epfo yagurishije intwaro mu bihugu birimo Irak, Azerbaijan, Kenya, Nigeria n’u Burundi.
Igihugu cy’u Burundi kikaba gishobora kuvukamo intambara hagati y’abaturage nyuma y’aho perezida Nkurunziza yongereye indi manda kuri manda 2 yari amaze ayobora igihugu.
Ibi byateje umwuka mubi wiganjemo ubugizi bwa nabi hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo bituma imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibyita gutsikamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Iyi nkuru y’ikinyamakuru The Star ivuga ko Afurika y’Epfo yagurishije u Burundi ibimodoka by’intambara by’imitamenwa bifite agaciro ka miliyoni 44 z’Ama Rand (Akoreshwa muri Afurika y’Epfo) mu mwaka ushize wa 2015.
Naho muri Nigeria, Afurika y’Epfo ngo yahagurishije na none ibimodoka by’intambara by’imitamenwa bifite agaciro ka Miliyoni 64.8 z’ama Rand, ibibunda birasa kure bifite agaciro ka miliyoni 1.28, za bombe zifite agaciro ka miliyoni 9.7, ndetse n’amasasu afite agaciro ka miliyoni 31.8.
Jacob Zuma akaba aherutse gutangariza inteko ishinga amategeko ko yagiranye amasezerano mu bya gisirikare na Nigeria mu rugamba irimo rwo kurwanya iterabwoba rya Boko Haram.
Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba naho Afurika y’Epfo ihagurisha intwaro. Iki gihugu cyagurishije Kenya intwaro zirimo ibimodoka by’intambara by’imitamenwa bifite agaciro ka miliyoni 13.3 z’ama Rand ndetse n’amasasu afite agaciro ka miliyoni 1.6.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



