Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan yabwiye umukobwa ukundanye n’uyu mugabo, Tanasha Donna ko amuteze amaso niba azabasha guhindura Diamond.
Zari yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond ku munsi w’abakundana mu mwaka wa 2018. Yamushinje kumuca inyuma inshuro zitabarika.
Ku munsi w’abakundanye muri uyu mwaka wa 2019, Zari yaburiye Tanasha ko azamukorera nk’ibyo yagiye akorera abandi bagore bose yabanye nabo. Yamubwiye ko atazabasha guhindura Diamond Platnumz.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Zari yagize ati “ Sinzi ukwiriye kumva ibi, gusa keretse niyambara [Diamond] urubindo (diaper), ntuzabasha kumuhindura.”

Ibi Zari yabitangaje nyuma y’aho Tanasha yari amaze gushyira hanze ifoto ari kumwe na Diamond Platnumz bari mu buriri.

Amagambo ya Zari ije kandi mu gihe n’abandi bantu batandukanye bavuga ko bigoye kuba yareka kuryamana n’abandi bagore abitewe n’uko hari uwo yasize mu rugo.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Mu gihe yamaranye na Zari banabyaranye abana babiri, yabyaranaye kandi n’uwitwa Hamisa Mobetto ndetse avugwaho kuryamana n’abandi bakobwa banyuranye barimo n’Umunyarwandakazi Shaddy Boo. Gusa uyu yagiye abihakana kenshi yivuye inyuma.


