Nyanza: Urukiko rwumvise ubujurire bw'uzwi nka Nyiramakoma ushinjwa ibyaha bya Jenoside
Urukiko Rukuru rwa Nyanza rwumvise ubujurire bwa Sebagabo Julienne ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma yaho yari yarakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rw’isumbuye rwa Huye. Sebagabo Julienne uzwi ku izina rya Nyiramakoma yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe avuye mu bukwe bw’umuvandimwe we ashinjwa ibyaha bya Jenoside birimo kuyikora, ubufatanyacyaha, gushishikariza abantu […]
Batandatu mu nyeshyamba za FDLR bishyize mu maboko ya FARDC
Sosiyeti Sivile mu gace ka Buzi, itangaza ko inyeshyamba esheshatu za FDLR zishyikirije ingabo za Leta muri Teritwari ya Kalehe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuyobozi wa sosiyeti Sivile, James Musanganya yatangaje ku wa 10 Gashyantare, ko inyeshyamba enye za FDLR zishyize mu maboko y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) i Numbi, ku bwe […]
Muhanga: Babiri bari bakurikiranweho gushinyagurira umurambo bakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije igihano cy’igifungo cya burundu abantu babiri bari bakurikiranweho gushinyagurira umurambo n’ubujura bwitwaje intwaro nyuma yo kubahamya iki cyaha. Ku wa 11 Mutarama 2019, nibwo Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo Mukunzi Anastase na Ukwigennye Isaie icyaha cyo gushinyagurira umurambo n’ icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje […]
Zimbabwe ngo ishobora kwisanga mu kaga nk’akagwiririye u Rwanda mu 1994
Chairman Wungirije w’ishyaka MDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Tendai Biti, yatanze umuburo avuga ko muri Zimbabwe ishobora kwisanga mu kaga nk’akagwiririye u Rwanda mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100. Ibi yabitangarije kuwa gatatu ushize mu kiganiro mpaka mu nama ya 6 y’abayobozi b’ibigo muri Afurika izwi nka ‘CEO Africa […]
RDC: Abapolisi bivumburiye kumara amezi abiri badahembwa bamisha urufaya rw’amasasu mu kirere
Abapolisi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivumburiye kumara amezi abiri badahabwa umushahara, bamisha urufaya rw’amasasu mu kirere. Uku kurasa mu kirere kwabaye ku wa 14 Gashyantare 2019, aho abapolisi bo mu mujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bamishije urufaya rw’amasasu ku biro bikuru bya polisi, bagaragaza agahinda baterwa no kudahembwa. Nk’uko […]
Video : Depite Dr.Habineza Frank yabwiwe na bagenzi ko azabura umugati nakomeza kuvuga anenga
Mu Burundi hafashwe uwagize uruhare muri video ya BBC ishinja igipolisi iyicarubozo n'ubwicanyi
Ubushinjacyaha bw’u Burundi buravuga ko bwafashe umwe mu bantu bagize uruhare muri video ya BBC yashinje Igipolisi cy’u Burundi iyicarubozo n’ubwicanyi. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Sylvestre Nyandwi, yavuze ko bafashe umwe mu bagize uruhare muri video ya BBC kuri iki gihugu kivuga ko irimo ibinyoma. Yagize ati: “Patrick Mugwaneza aravuga ibiri muri […]
Slovenia: Umudepite yeguye nyuma yo kwiba umugati
Kuri uyu wa 15 ni bwo humvikanye inkuru y’umudepite wo muri Slovenia, weguye nyuma yo kwiba umugati wo mu bwoko bwa “Sandwich” muri imwe mu nzu y’ubucuruzi iherereye mu gace ka Ljubljana, muri Slovenia. BBC iravuga ko Depite Darij Krajdic yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko abakozi biganiriraga aho kumwakira, arambirwa gutegereza , ahitamo […]
Gitega: Imbonerakure yatewe icyuma n’uwo zari zigabyeho igitero
Umwe mu rubyiruko rw’Imbonerakure rw’ishyaka CNDD FDD, riri ku butegetsi, yatewe icyuma arakomereka bikomeye ubwo hamwe na bagenzi be bari bagabye igitero ku rugo rw’umuturage. Imbonerakure yitwa Ido Munezero, yatewe icyuma mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2019, mu gace ka Nyamugari, mu Mujyi wa Gitega, […]
Abarimu bategetswe guheha amazirantoki abanyeshuri barebera
Abarimu bo ku Ishuri Ribanza rya Boke riri mu Karere ka Lira muri Uganda bategetswe n’Uhagarariye Akarere (RDC), Milton Odongo guheha amazirantoki (amabyi) abanyeshuri bigisha babarebera. Uyu muyoyobozi yasuye bitunguranye iri shuri rifashwa na Leta, asanga umwanda ni wose mu bwiherero ahitamo gutegeka abarimu bari aho kuhasukura. Uyu muyobozi yabwiye abarimu ko niyongera gusanga umwanda […]
Abakiriya ba Equity Bank batewe impungenge n’imyirondoro basabwe gutanga
Abakiriya ba Banki yo muri Kenya ikorera mu Rwanda (Equity Bank) batangaza ko bafite impungenge n’imyirondoro bwite basabwa n’iyi banki bo bavuga ko ikabije kwinjira cyane mu buzima bwabo bwite. Ku bagitangira gukorana n’iyi banki bavuga ko bahabwa urupapuro rubasaba kwinjiza amakuru ari rwo ‘‘Customer Updating Information Form’. Abasanzwe bakorana nayo barimo kohererezwa ubutumwa bugufi […]
Impinja byibuze 100,000 zipfa buri mwaka zizize intambara n’ingaruka zazo
Byibuze impinja 100,000 buri mwaka zipfa ziguye mu ntambara n’ingaruka zazo, uhereye ku nzara no kudahabwa ubufasha nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu n’Umuryango Mpuzamahanga wo gutabara abana, Save the Children. Mu bihugu 10 byahuye cyane n’amakimbirane, biravugwa ko kuva mu 2013 kugeza mu 2017 hapfuye impinja zigera 550,000. Bicwa n’intambara n’ingaruka zazo zirimo inzara, […]
Burundi: Amafaranga yagiye ku ngoro nshya ya perezida yagizwe ibanga
Kuri uyu wa kane, itariki 14 Gashyantare 2019 Guverinoma y’u Burundi n’iy’u Bushinwa byashyize umukono ku gikorwa cyo gutanga no kwakira Ingoro Nshya y’umukuru w’igihugu yubatswe ahitwa Gasenyi, muri Komini Mutimbuzi mu Ntara ya Bujumbura mu birori byitabiriwe na visi perezida wa kabiri Dr Joseph Butore. Amafaranga yagiye kuri iyi nyubako ariko yagizwe ibanga. Iyi […]
Ruhango: Abaturage bahangayikishijwe n’imvura nyinshi yatwaye ubutaka bwabo n’imyaka
Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’imvura nyinshi iherutse kugwa muri aka gace ikabatwarira ubutaka n’imyaka itandukanye bari barahinze, ubu bakaba bagiye kwicwa n’inzara kuko nta kintu baramuyemo. Elisabeth Nyirabakwiye utuye mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Gitinda, mu Murenge wa Kinihira avuga ko biteguye kuzicwa n’inzara […]
Zari yateze iminsi Tanasha ku ngeso za Diamond Platnumz
Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan yabwiye umukobwa ukundanye n’uyu mugabo, Tanasha Donna ko amuteze amaso niba azabasha guhindura Diamond. Zari yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond ku munsi w’abakundana mu mwaka wa 2018. Yamushinje kumuca inyuma inshuro zitabarika. Ku munsi w’abakundanye muri uyu mwaka wa 2019, Zari yaburiye Tanasha ko azamukorera […]
Umubiligi wari umuyobozi (CEO) wa MTN-Uganda nawe yirukanwe mu gihugu
Uwari Umuyobozi mukuru (CEO) wa MTN-Uganda, Wim Vanhelleputte, kuri uyu wa Kane, itariki 14 Gashyantare yatawe muri yombi afungirwa ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe mu gihe yari ategereje gusubizwa iwabo mu Bubiligi. Umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane akaba ari bwo yatangaje ko yirukanwe muri Uganda ku birego bifitanye […]
Nyamasheke/ Ruharambuga: Bishatsemo ubushobozi bakora umuhanda wabatwaye asaga miliyoni 24
Abaturage bo mu Murenge wa Ruharambuga, mu Karere ka Nyamasheke barishimira ko biyujurije umuhanda wabatwaye 24.324.500 bishatsemo ubwabo mu bikorwa by’umuganda, bikaba ngo ari ubwa mbere igikorwa nk’iki cy’indashyikirwa gihuza umurenge wose kigezweho muri uyu murenge. Uyu muhanda ureshya na km 1,7 uva ku muhanda munini wa Kaburimbo Rusizi- Huye ukagera ku kigo nderabuzima cya […]
DRC: Ese Perezida Tshisekedi arabanza acyure umurambo wa Mobutu mbere y’uwa se?
Abakurikiranira hafi amateka ya politiki ya Congo-Kinshasa bibaza impamvu Leta zagiye zisimburana zitigeze zishyingura mu cyubahiro abayobozi bayo. Ubu benshi bakaba bahanze amaso Perezida Tshisekedi, nka Perezida w’amateka w’iki gihugu ufashe ubutegetsi mu mahoro, biciye mu matora, ko azashyingura mu cyubahiro abamubanjirije. Amateka ya Congo-Kinshasa agaragaza ko kuva iki gihugu cyabona ubwigenge kitigeze gishyingura mu […]
Umuyobozi Mukuru wa MTN Uganda yahambirijwe ku mpamvu z'ubusugire bw'igihugu
Mu gihugu cya Uganda hakomeje kuvugwa ihagarikwa rya bamwe mu bakozi ba MTN ku mpamvu ziswe iz’umutekano w’igihugu babangamiye.Abantu banyuranye bakora mu bigo n’inzego zinyuranye bakomeje gufatwa, bamwe bagafunga abandi bakirukanwa muri Uganda, nabwo bagahabwa amasaha make ngo babe batakibarizwa ku butaka bwayo. Ikigo cy’itumanaho MTN ni kimwe mu byo ubutasi bwa Uganda bwabonyemo akabazo, […]
Kwipimisha SIDA ku bushake ntibiritabirwa ku gipimo gikwiye
Mu muhango wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w’agakingirizo, abafashe ijambo bagaragaje ko hari benshi batariyumvisha ko kwipimisha Sida ari ingenzi ku buzima bwabo, bityo bagakangurirwa kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze n’uko babyitwaramo baramutse basanze baranduye. Ibikorwa byo kuzirikna ku bubi bwa Sida no gukangurira abaturage kuyirinda byabereye mu murenge wa Ngoma, AKarere ka Huye, […]