Umuyobozi Mukuru wa MTN Uganda yahambirijwe ku mpamvu z'ubusugire bw'igihugu

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Uganda hakomeje kuvugwa ihagarikwa rya bamwe mu bakozi ba MTN ku mpamvu ziswe iz’umutekano w’igihugu babangamiye.Abantu banyuranye bakora mu bigo n’inzego zinyuranye bakomeje gufatwa, bamwe bagafunga abandi bakirukanwa muri Uganda, nabwo bagahabwa amasaha make ngo babe batakibarizwa ku butaka bwayo.

Ikigo cy’itumanaho MTN ni kimwe mu byo ubutasi bwa Uganda bwabonyemo akabazo, , hakaba hamaze kwirukanwa benshi, barimo abo mu nzego zo hasi n’abo mu nzego z’ubuyobozi.

Ubu noneho uwirukanywe mu gihugu ni Umuyobozi Mukuru (CEO) wa MTN Uganda, Umubiligi Wim Vanhelleputte.

Umuvugizi Wa Polisi ya Uganda Fred Enanga yavuze ko uyu Muyobozi Mukuru wa MTN yirukanyw emu gihugu kuko abangamiye umutekano wacyo mu mikoerere ye. Yahise yoherezwa ku kiuga cy’indege cya Entebbe, ngo mu masaha make abe atashye iwabo mu Bubiligi.

Mu minsi ishize, Umunyarwanda Tabura wari ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Uganda, n’Umufaransa Olivier Prentout nawe wari ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi.

TAB

Nyuma yabo kandi , mu cyumweru gishize Uganda yahambirije abandi bakozi 22 ba MTN Uganda.

NTWALI John Williams

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *