Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), Mgr Donatien Nshole, yavuze ko hari ibibazo bikomeye bikwiye gusubizwa ku mubano uri hagati ya Leta ya RDC n’u Rwanda, anaburira ko gutegura referandumu abaturage bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 batarimo byaba ari ukwemeza gucamo ibice igihugu.
Yabigarutseho ku wa Kabiri mu kiganiro cya ‘Space’ cyo ku rubuga rwa X cyayobowe n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala.
Nshole ubwo yasubizaga itangazo ry’ihuriro Union Sacrée de la Nation rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi ryashinje abepisikopi ba CENCO gukora ibikorwa byo guhungabanya ubutegetsi ndetse no gukorana n’u Rwanda, yavuze ko ikibazo gikwiye kubazwa abayobozi ba Kinshasa kuko ari bo bashobora kuba bafitanye amasezerano y’ibanga na Kigali.
Ati: “Umwe mu bepisikopi yabajije umwe mu badepite bo ku ruhande rw’ubutegetsi ati ‘ese nta masezerano y’ibanga ari hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’u Rwanda, kugira ngo bo bakomeze kugenzura ibice basanzwe barafashe, na bo bakabareka mukigira uko mwishakiye mu bindi bice musigaranye?”
Uyu mwepiskopi yagiye kure, agaragaza ko bitumvikana uko igihugu gishaka gutegura amatora ya kamarampaka atarimo abatuye Kivu zombi zigenzurwa na AFC/M23, ibyo yagaragaje nk’imenyetso simusiga cy’uko Congo Kinshasa yaba igiye gucibwamo ibice.
Ati: “Bityo rero, niba ari uko bimeze, ni bo baba bafitanye imikoranire cyangwa ubwumvikane na Kagame.
Nshole mu kiganiro cye yanamaganye bikomeye itangazo rya Union Sacrée ryavuze ko umwanzuro wa CENCO yamagana ko muri Congo Kinshasa habaho guhindura itegeko nshinga “wafashwe n’abepisikopi bake”, ashimangira ko abari bitabiriye inama bose bawushyigikiye.
Yagize ati: “Abo ni abadepite n’abasenateri bazi neza icyo ‘quorum’ ari cyo. Iyo Inteko Ishinga Amategeko yateranye ikuzuza quorum, ntibavuga ko ari abadepite bake. Abepisikopi bose bari bahari bemeranyije ku mwanzuro wafashwe.”
Mgr Nshole yavuze kandi ko bidakwiye ko impaka za politiki zihabwa umwanya munini mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubuzima bw’abaturage, ashimangira ko Kiliziya Gatolika itazahagarika kuvuga ku bibazo ibona bishobora kugira ingaruka ku gihugu.


