Umuryango wa Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia hagati ya 2015 na 2021, watsinze urubanza wari umaze igihe uhanganyemo na Leta ya kiriya gihugu ku birebana n’aho umurambo we ugomba gushyingurwa.
Kuri uyu wa 23 Kamena 2026, Urukiko rw’Ubujurire rwa Afurika y’Epfo rwafashe icyemezo gitesha agaciro umwanzuro wari warafashwe n’urukiko rw’ibanze, rwari rwahaye Leta ya Zambia uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Lungu ukajyanwa i Lusaka kugira ngo imushyingure.
Urukiko rwemeje ko uburenganzira bwo gufata icyemezo ku murambo wa Lungu buri mu maboko y’umuryango we, ruvuga ko Leta ya Zambia itagaragaje ishingiro ry’amategeko yo muri Afurika y’Epfo ryayemerera kurenga ku byifuzo by’umuryango.
Lungu yapfiriye muri Afurika y’Epfo ku wa 5 Kamena 2025 aho yari ari kwivuriza.
Kuva icyo gihe, umurambo we wakomeje kuguma muri icyo gihugu kubera amakimbirane ari hagati y’umuryango we na Leta ya Zambia.
Umuryango wa Lungu ushimangira ko yifuzaga gushyingurwa mu buryo bwihariye muri Afurika y’Epfo kandi ko atifuzaga ko Perezida uri ku butegetsi, Hakainde Hichilema yagira uruhare mu mihango yo kumusezeraho, bitewe n’amakimbirane ya politiki yari amaze imyaka hagati yabo.
Iki cyemezo gihinduye burundu uko uru rubanza rwari ruhagaze, kuko muri Kanama 2025 Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwari rwemeje ko Leta ya Zambia ifite uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Lungu kugira ngo ashyingurwe mu irimbi rya ba Perezida ry’i Lusaka.
Nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire, Umushinjacyaha Mukuru wa Zambia, Mulilo Kabesha, yatangaje ko Leta yubashye icyemezo cy’urukiko kandi ko itazongera kujurira mu zindi nzego, nk’uko Reuters yabitangaje.
Uyu mwanzuro ushobora gushyira iherezo ku makimbirane amaze umwaka urenga ku murambo wa Edgar Lungu, aho ubu umuryango we ari wo ufite ijambo rya nyuma ku bijyanye n’aho azashyingurwa n’uburyo umuhango wo kumusezeraho uzategurwa.


