Abapolisi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivumburiye kumara amezi abiri badahabwa umushahara, bamisha urufaya rw’amasasu mu kirere.
Uku kurasa mu kirere kwabaye ku wa 14 Gashyantare 2019, aho abapolisi bo mu mujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bamishije urufaya rw’amasasu ku biro bikuru bya polisi, bagaragaza agahinda baterwa no kudahembwa.
Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, ngo aba bapolisi batangiye kurasa mu kirere ubwo bari bagiye guhabwa amafaranga yabo, amakuru akavuga ko binubiraga ubuke bw’aya mafaranga banki yo muri ako gace yari ibahaye ahwanye n’ukwezi kumwe, bigaragambya barasa amasasu mu kirere basaba ko bahabwa n’andi abiri yari asigaye.
Ubwo ayo masasu menshi yaraswaga mu kirere muri uyu mujyi wa Beni, abacuruzi mu gace cyane cyane aka Kilokwa bahise bahunga bata ibyo bacuruzaga bikanze ko ari urugamba rukomeye.
Abapolisi basaga 10 bari muri icyo gikorwa cyo kwigaragambya ngo batawe muri yombi bafungirwa ku biro bikuru bya gisirikare i Beni, mu gihe abandi ngo bahise bacikana n’intwaro bakoreshaga muri uko kwigaragambya.


