MTN iravuga ko itazi impamvu abakozi bayo bakomeje kwirukanwa muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho cya MTN cyo muri Afurika y’Epfo kiratangaza ko kitazi impamvu umuyobozi wacyo muri Uganda yirukanwe.

Ni nyuma y’aho kuri wa kane ushize amakuru yavaga muri Uganda yavugaga ko Umubiligi, Wim Vanhelleputte, yajyanywe ku ngufu ku kibuuga cy’indege agategekwa kurira indege imusubiza iwabo.

Abayobozi batangaje ko iyirukanwa rye rifitanye isano n’iperereza ku makuru yavugaga ko abakozi ba MTN-Uganda baba bafite uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu.

Mu kwezi kwa Mutarama, abandi bakozi batatu b’abanyamahanga bari mu buyobozi bwa MTN-Uganda, barimo Umunyarwandakazi, Annie Tabula Bilenge, barirukanwe ku mpamvu nk’izi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Icyo gihe Umutaliyanikazi Elza Mussolini, wari ukuriye ishami rya mobile money, yavuze ko yirukanwe kubera ko yafashije mu buryo bw’amafaranga umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umuhanzi, Bobi Wine.

Ubuyobozi bwa MTN ariko buravuga ko nta bisobanuro burabona kw’iyirukanwa ry’abakozi bayo mu gihugu cya Uganda.

Ni mu gihe iki kigo cy’itumanaho gifite icyicaro gikuru muri Afurika y’Epfo gisanzwe gifitanye ibibazo na Leta ya Uganda bishingiye ku masezerano yo kongererwa igihe cyo gukorera muri iki gihugu.

Perezida Museveni akaba avuga ko atumva ukuntu ikigo cya leta gishinzwe kugenzura itumanaho cyavanye uruhushya rwo gukorera mu gihugu kuri miliyoni 100$ kikarushyira kuri miliyoni 58$.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *