Abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside mu cyiciro cyayo cya nyuma cyo kuyihakana no kuyipfobya

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo bibuke jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, abakurikiranira hafi ibintu basanga abateguye bakanayishyira mu bikorwa bageze mu cyiciro cya nyuma cyayo cyo kuyikahakana no kuyipfobya bagasaba abakiri bato guhangana nabo bandika ku byabaye muri jenoside mu rwego rwo kwirinda ko byazibagirana.

Muri filimi “Izingiro ry’Amahoro” yateguwe na Gasigwa Leopold, twifashishije dukora iyi nkuru, ikaba iherutse no guhabwa igihembo cya Filimi Mbarankuru y’umwaka, hagaragaramo ubuhamya bw’abantu batandukanye baciye muri jenoside n’abakurikiraniye hafi ibyayibayemo, ubuhamya budakwiye kwibagirana ahubwo bukwiriye kubera isomo abakiri bato bavutse nyuma ya jenoside ndetse n’urungano ruzaza mu rwego rwo kwirinda ko aya mahano yazongera kuba ukundi mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi. Iyi filimi ikaba iboneka muri Librerie Caritas i Kigali n’i Butare, ndetse no muri Librerie Ikirezi.

IMG-20160330-WA0007
Gasigwa Leopold wateguye Izingiro ry’Amahoro nyuma yo kwakira igihembo cya filimi mbarankuru nziza

Usibye ubuhamya bw’amahano yabaye muri jenoside, abantu bica abaturanyi babo, abana babo, abo bashakanye, abo banywanye n’ibindi bibi byinshi byabaye muri jenoside abantu bazira uko bavutse cyangwa uko basa, harimo n’ubuhamya butanga icyizere ku barokotse, nk’aho benshi batari bafite icyizere cyo gukomeza kubaho ariko bigizwemo uruhare na Leta y’Ubumwe bagasubizwa mu buzima gahoro gahoro ndetse ikirenzeho bagashishikarizwa kubabarira ababahekuye ndetse bakongera kubana.

abc
Gasigwa Leopold aganira na Senateri Tito Rutaremara

Bamwe muri aba barokotse twavuga nk’abanyeshuri bahise bajya muri kaminuza nyuma ya jenoside. Aba bavuga ko bamwe bagiye muri kaminuza jenoside igihagarikwa bameze nk’amashami areremba, harimo abajyaga muri kaminuza ari nk’ubuhungiro ngo babone aho bataha, ababaga basize abavandimwe barokotse ku gasozi, n’ibindi byinshi ku buryo batabonaga imbere yabo nubwo bari bamaze kurokoka.

Aha niho aba banyeshuri bagiriye igitekerezo cyo gushyiraho umuryango ubahuza kugirango bajye bahumurizanya, ndetse banikorere ubuvugizi, ibibazo bafite babigeze ku babishinzwe bishakirwe umuti ndetse n’abandi bafite ibibazo bitandukanye bavuganirwe. Icyo gihe nibwo AERG yashinzwe.

aas
Rucagu Boniface ni umwe mu bagize uruhare muri iyi filimi

Iyi filimi yumvikanamo ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo abaturage barokotse, abanyapolitiki nka Tito Rutaremara, Senateri Antoine Mugesera, Depite Bamporiki, Rucagu Boniface, abagize imiryango irwanya jenoside nka Nyakwigendera Dr Naason Munyandamutsa, abihaye Imana n’abandi.

Ku kijyanye no guhakana no gupfobya jenoside, Nyakwigendera Dr Naason Munyandamutsa, wari umuganga w’inzobere mu by’indwara zo mu mutwe ndetse akaba yari akuriye umuryango, Never Again Rwanda, muri iyi filimi mbarankuru uwayiteguye amubaza niba hari ingengabitekerezo yigishijwe na FPR yo kwica Abahutu nk’intwaro abahakana n’abapfobya jenoside bakunda kwifashisha bashaka kumvisha ko habaye jenoside ebyiri .

Mu magambo macye yumvikana, Dr Naason yasubije ko umuntu atakwirirwa atekereza byinshi kuri iyo jenoside y’Abahutu kandi itarabaye. Yavuze ko nta mugambi wigeze ubaho wo kwica Abahutu kuko ari Abahutu, gusa yongeyeho ko azi nanone ko iyo intambara ibaye itwara abantu banyuranye, aho avuga ko hari n’abazungu baguye mu ntambara yo mu Rwanda.

abb
Senateri Antoine Mugesera

Naho Senateri Antoine Mugesera, we avuga ko ubu u Rwanda ruri kurwana intambara ikomeye yo guhangana n’abahakana jenoside. Yavuze ko ababaye muri ibi bihe bya jenoside bazi ibyabaye ariko hari n’abandi babibwirwa n’ibitabo bagenda bahura nabyo kandi bimwe muri ibi bitabo bikaba biba birimo ibinyoma.

Yavuze ko kugirango uru rugamba u Rwanda rurutsinde ari uko hakorwa filimi mbarankuru nk’izi (Izingiro ry’Amahoro) nyinshi zigakwizwa hose kuko bishobora kumenyesha abazungu n’abandi batazi ibyabaye mu Rwanda ukuri .

IMG-20160330-WA0002
Gasigwa Leopold n’igihembo mu ntoki ari kumwe n’icyamamare muri cinema ya Tanzania, Vincent Kigosi

Iyi filimi yatwaye akayabo ka miliyoni 17 mu kuyitegura igasohoka kwa 25 Mutarama 2013, uwayiteguye ari we Gasigwa Leopold avuga ko igitekerezo cyo kuyikora yagitewe n’ibyo yanyuzemo muri jenoside bigatuma atekereza gukora filimi yafasha Abanyarwanda mu bwiyunge.

Usibye iyi filimi, Gasigwa Leopold aravuga ko ateganya no gushyira ahagaragara indi filimi mbarankuru yise The Miracle and The Family ivuga ku ifatwa ku ngufu ryabaye muri Jenoside.

Reba agace gato hano

[youtube http://www.youtube.com/watch?v=mOMFsLGMyt8]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *