Mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya Kwibuka25 Jonoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, uyu munsi urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda rwasuye Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside “Intwaza” batujwe mu nzu z’amasaziro meza zizwi nka “Impinganzima” ziherereye mu turere dutandukanye tw’igihugu abo muri Huye bashimiye umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame na Madamu we.

Mu gikorwa cyabereye mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura, urubyriuko ruhuriye mu muryango wa AERG rwakoze ibikorwa byo kubaka akarima k’igikoni, batera igiti, ndetse no gukora amasuku mu nzu z’Impinganzima ndetse habayemo ibiganiro bitandukanye bishingiye ku mateka n’umuco , kwidagadura aho Intwaza zasabye urubyiruko kujya rukomeza kubasura bakazabafasha kumenya amateka n’umuco .

Ababyeyi basuwe naba bana bibumbiye muri AERG bakiranwe urugwiro bakirizwa amata nkikimenyetso cy’urukundo. Mutegaraba Venansia umubyeyi w’imyaka 68 y’amavuko, avuga ko yagizwe incike na Jenoside ariko akaba yishimye kubwo kuba igihu cyarabohowe ndetse akaba atujwe, amahoro ayafite ntacyo yikanga aho yashimye Madamu Janette Kagame wabatuje akabakura mu bwigunge basizwemo na Jenoside. Yishimiye kandi iki gikorwa cyakozwe n’urubyiruko cyo gusurwa, avuga ko ababinamo ndetse bakabafata nkaho ari abana babo. Uyu mubyeyi kandi yasabye uru rubyiruko gukunda igihugu ndetse bakanagikorera bakakirinda ikibi cyose.
Ati “Ni byo kwishimirwa kubona urungano rungana gutya, mutwemereye mwajya muhora mudusura kuko nabyo bitugarurira icyizere cyo kubaho tubafata nk’abana bacu , ni mwe mfura ni namwe buheta, Kagame Paul na Madamu wawe warakoze, kuba dufite umutekano ntacyo twabinganya, abayobozi ba mbere nibo badutemaguraga, bakadushuka ngo yujye hamwe ari ukugirango batumare. Ubu turatekanye, mwarakoze Kagame Paul na Madamu Imana izabageze mu ijuru kuko mwakijije igihugu mwe n’ingabo mwari mutoboye .”

Urubyiruko rwasuye aba babyeyi b’Intwaza bavuze ko bishimye cyane kandi ko byari ingenzi mu gihe hitegurwa kwibuka Jenoside ku nshuro ya 25, bavuze ko wari umwanya mwiza wo kwereka aba babyeyi ko batasigaye bonyine kandi bavuze ko bungutse byinshi harimo no gusobanurirwa amateka ya Jenoside babwiwe n’abayabayemo cyane ko abenshi mu urubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside.
Mu majambo yagiye abafatwa n’abatujwe mu mudugudu w’impinganzima bose bagiye basaba urubyiruko guhaguruka bagakorera igihugu bakakirinda kuba cyakongera gusubira mu mahano ya Jenoside. Bose bagiye bashimira umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame babakuye mu bw’igunge bakabatuza bakaba babashakira ibyo kurya , kwivuza no kuba bafite umutekano uri ntamakemwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside Dr.bizimana Jean Damascene wari umushyitsi mukuru, yavuze ko uru rubyiruko rwaje gukora ibikorwa 3 aribyo kubaka akarima k’igikoni, gukora amasuku mu nzu z’impinganzima no gutera ibiti, ariko nanone ukaba wari umwanya mwiza wo kugirango uru rubyiruko rwigire ku mateka kandi runiyemeze kurinda ubusugire bw’igihugu.
Ati “ wari umwanya mwiza wo kugirango urubyiruko rwigire kumateka, ruyasigasire n kurinda ubusugire bw’iguhugu kugirango rwubake amahiro, urukundo , ubutabera, rwubake u Rwanda ruzira Jenoside kandi ruzira urwango n’amacakubiri. Ni ukugirango niyo mpanuro ruhavana ruzakomeze kubaka u Rwanda kugirango amahoro arambye azaboneke.”
Inzu z’impinganzima n’inzu zubakiwe abasaza n’abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, zikaba zubatswe mu turere 3 tw’igihugu aritwo: Huye, Nyanza ndetse na Bugesera.



Habumuremyi Viateur


