Perezida mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yagiranye inama ye ya mbere n’uwo yasimbuye ku butegetsi, Joseph Kabila, kuva yatangira inshingano ze kuwa 25 Mutarama 2019.
Iyi nama bivugwa ko yatangiye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, yamaze amasaha agera kuri ane.
Aba bagabo bombi bahoberanye banagaragarizanya ibyishimo mbere yo gukorana inama yabereye mu muhezo mu ngoro ya perezida nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Perezidansi ya Congo-Kinshasa mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko umubonano w’aba bagabo bombi, Tshisekedi na Kabila, uri mu rwego rw’ibyo impande zombi zemeranyije mu muhango w’ihererekanyabubasha ko bazajya babonana uko bikenewe.
Ariko, amakuru aravuga ko Tshisekedi hari inama yasabaga Kabila ku gushyiraho guverinoma nshya.

Ni mu gihe ngo kandi Perezida Tshisekedi yari aherutse gusaba inama Perezida Yoweri Museveni z’ukuntu yashinga guverinoma ihuriweho n’abanyagihugu izabasha kuzana ituze muri politiki.
Nyuma yo kubonana amaso ku maso bonyine, Kabila na Tshisekedi binjije mu nama bamwe mu bafasha babo ba hafi barimo umujyanama udasanzwe mu by’umutekano, Francois Beya.
Ababikurikiranira hafi bakavuga ko uyu Francois Beya ashobora kuzagira uruhare runini mu ishingwa rya guverinoma nshya.

Ku myaka ye ibarirwa muri 60, Beya ngo yakuriye Ubuyobozi Bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka kubwa Kabila.
Yatangiye gukora mu nama y’Igihugu y’Umutekano kubwa Perezida Mobutu, akomereza mu Kigo cy’igihugu cy’Ubutasi (ANR) kubwa Laurent Desire Kabila, mbere yo kujya mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kubwa Joseph Kabila.


