Uganda: Indirimbo y’Umunyarwandakazi Fille yashegeshe  uwo bahoze bakundana

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze akundana na Fille Mutoni,Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda ari we Edward Katamba uzwi nka MC Kats yagaragaje ko amagambo agize indirimbo y’uyu mugore yamukomerekeje umutima.

Fille na MC Kats batandukanye ku mugaragaro mu ntangiro z’umwaka wa 2019 ahinini bitewe no gushinjanya gucana inyuma.

Mu magambo agize indirimbo ya Fille yitwa ‘ Bye Bye Ex’ ifite aho ihuriye na  Jeff Kiwanuka ahanini mu rurimi rw’Uluganda agira avuga ko yari arambiwe gutegereza iby’ubukwe bwaheze mu magambo gusa.

Igice cyayo kiragira kiti “ Amadirishya asa n’ayamanutse, njye sinkikwibuka. Umuriro waragiye, uri mu mwijima. Ngo wagiye ugaruka kenshi, ko wahindutse. Mvana muri gahunda zawe, Va mu nzozi, waranshanze cyane… Ex wamapaye ubunararibonye, wakinnyeho, ucyuye igihe, nguwo umuryango usohoka.”

Capture 10
Amwe mu magambo agize indirimbo ya Fille Mutoni

Mc Kats akimara kumva iby’iyi ndirimbo yahise anyarukira ku mbuga nkoranyambaga agira ati “  Nshimire abo bose bigize nk’aho ari inshuti, ukora byinshi bikugoye ubafasha, nabo bakabyifashisha mu kugukomeretsa(….). Impungenge ziri ku kuba abigira inshuti baba bashaka kukurimbura. Wibeshye ku muntu, imyaka myinshi yawe y’ukwikunda, reka umukino utangire. Nakubwiye na mbere ko amafaranga adahangara ubwenge, ushobora kuyakoresha yewe ukbabajijisha ariko Imana iri hejuru.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Inkuru bifitanye isano :https://bwiza.com/2019/02/16/uganda-umunyarwandakazi-fille-yihimuye-kuwo-bahoze-bakundana/

Ibi kandi bije nyuma y’aho Fille akojeje isoni Katamba ku munsi w’abakundanye mu gitaramo cyari cyabereye ahitwa Kololo. Uyu mugabo yashatse kwifatanya na Fille ku rubyiniro, undi amusiga ku rubyiniro argendera.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *