Rwamagana: Imwe mu migabo n’imigambi y’ubuyobozi bushya bw’akarere

Sangiza iyi nkuru

Rwamagana ni kamwe mu turere dufite abayobozi bashya batorohewe no gushyira mu bikorwa imihigo bahigiye imbere y’umukuru w’Igihugu. Umuyobozi mushya w’aka karere, Mbonyumuvunyi Radjab akaba hari ibyo yiyemeje kugeraho mu gihe azamara ku buyobozi.

Akarere ka Rwamagana umwaka ushize kabaye aka 11 mu turere 30 tugize igihugu aho kagize amanota 77% bityo bikaba bigasaba kurushaho gukora birenzeho uko kaserutse umwaka wa 2014/2015 gashyira mu bikorwa imwe mu mihigo kahize.

12895259_1046762672049080_2014332793_n
Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rwamagana

Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ariko ufite imigabo n’imigambi yo kwesa imihigo akarere kahize, avuga ko bagiye gukora ibishoboka ngo akarere kakagera kubyo kiyemeje kugeraho.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko akarere ayoboye kihariye kuko kagizwe n’ibice 2 aho igice kimwe kigizwe n’umujyi ikindi kigizwe n’icyaro bikaba bituma n’imikorere yaho hombi igenda itandukana aho bamwe batunzwe n’ubuhinzi abandi bagatungwa n’imirimo itandukanye.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagiye kurushaho kubaka ibikorwa remezo birimo inganda zizafasha abaturage kubona imirimo ibatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi, aha kandi ku batunzwe n’ubuhinzi nabo bakazafashwa mu guhinga kijyambere kugirango babone umusaruro utubutse.

12939352_1046762675382413_890792736_n

Mu migabo n’imigambi Akarere ka Rwamagana gafite, harimo kubaka umuhanda ungana na km 47 z’umuhanda aho muri uyu mwaka wa 2016 kazubaka ungana na km37. Hagiye kandi kunozwa gahunda y’imiturire muri aka karere, hakazahangwa imirimo ku rubyiruko igera kuri itanu izarufasha kuzamura imibereho yabo, no kugabanya ubushomeri , hatibagiwe no kunoza gahunda zo gufasha abatishoboye n’abanyantege nke.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Mecky Kayiranga@bwiza.com/MHC

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *