Umuhanzi Meddy yabajije abasore n’inkumi bo muri Uganda ku byo bavugwaho byo kutababarira igihe babajwe n’abo bakundana.
Ibi bikomoka ku mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Watsupp aho umusore umwe w’uruhu rwera ababaza umukunzi we w’umukobwa. Uyu ashaka kumukubita ariko nyuma akamureka.
Ku rundi ruhande, undi mukobwa bivuga ko ari Umunyayuganda we ntababarira umusore ahubwo amukubita urushyi rukomeye.
Cyane ko muri aya mshusho humvikanamo indirimbo ya Meddy yitwa Slowly, uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yabajije abasore n’inkumi bo muri Uganda niba koko ibi byaba ari ukuri ndetse agira icyo abisabira.
Yagize ati “ Bavandimwe bahungu n’abakobwa b’Abanyayuganda! Ibi ni byo koko!.”
Mu kugira icyo abisabira yagize ati “ Mukubite buhoro nawe!”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]


