Monusco yongerewe umwaka wo gukomeza gukorera muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe oye umwanzuro wo kongerera Monusco umwaka umwe kuri manda yari ifite kanasaba ko amatora yo muri Congo yazaba mu mutuzo. Loni ikaba ifite impungenge z’uko ubugizi bwa nabi bushobora kwiyongera hitwajwe ko perezida Kabila ashaka kuguma ku butegetsi.

Umuryango w’Abibumbye ufata icyemezo cyo kongerera Monusco undi mwaka ukaba wizeye ko uzategwa amatwi na guverinoma ya Congo Kinshasa, aho ngo wifuza ko amatora yazaba mu mutuzo kandi mu mucyo ndetse n’ingengabihe yayo ikubahirizwa aho biteganyijwe ko azaba mu mpera za 2016.

000_Par8013361_1_0

Umuryango w’Abibumbye mu kongerera Monusco igihe ukaba wifuza kuba hagati ya guverinoma n’abatavuga rumwe nayo ariko ibi guverinoma ya Congo yakunze kubirwanya nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Mu gihe ibihe by’amatora byabamo imyivumbagatanyo, Loni ivuga ko kurinda abaturage bizongererwa ingufu nk’aho ingabo za Monusco ngo zishobora kugenzura imbaga y’abantu cyangwa ikarinda umutekano w’abigaragambya, ariko ibi ngo ni nk’amagambo gusa kuko ngo Monusco idafite ubushobozi bwo kurwanya ubugizi bwa nabi bwo mu burasirazuba bw’igihugu no gutabara mu mijyi igihe imyivumbagatanyo yakwaduka icya rimwe.

Dore ibibazo bitatu by’ingenzi kuri ubu byugarije Umuryango w’Abibumbye

Hari ubuhe buryo bwakoreshwa mu gihe ibintu byarushaho kumera nabi mu gihugu hose kandi ingabo za Loni zibarizwa mu burasirazuba bw’igihugu gusa? Ese ubutumwa bwa Monusco buzaba ubuhe igihe perezida Kabila azaba afashe icyemezo cyo kugundira ubutegetsi? Ni gute wasobanura ubufatanye mu bya politiki na leta ihohotera abaturage bayo kandi ubutumwa bw’ibanze bwa Monusco ari ukurinda abaturage ba Congo?

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *