Umusore udasanzwe imodoka yamunyuze hejuru asigara ari mutaraga- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mu Buhinde, Amandeep Singh uzwi ku izina rya Iron Man w’imyaka 34 y’amavuko, ntazi ikitwa ubwoba mu buzima bwe kuko yanyuzwe hejuru n’imodoka ntiyagira icyo aba.
N6
Uyu mugabo wiyise Iron asanzwe agaragaza ubuhangange aho akunze kwiyerekana aterura abagabo akoresheje amenyo ye n’ibindi biremereye.S1
D1N1
Si ibyo gusa kuko amena amabuye ya rutura akoresheje ikiganza, akanakurura ipikipiki(moto) ikananirwa kugenda yifashishije imigozi yiziritse mu gituza.
N2
Uyu musore yamaze gushyirwa mu gitabo cyandikwamo ibikomerezwa byakoze amateka mu Buhinde ,akaba avuga ko byanze bya kunda agomba no kuzajya mu bindi bitabo 50 bitandukanye birimo n’igitabo cy’amateka cy’isi “ Guiness Book of the World Records ”.
N3
Avuga uko abantu bamutinya bakanaterwa ubwoba n’ibyo akora, Ati:”abantu batandukanye bambwira ko bantinya iyo babonye ibyo nkora, ariko ku bwanjye mbona ntagiteye ubwoba.”
N4
Yakomeje agira ati: ” nishimira kuba nzamura izina ry’igihugu cyanjye, kandi nkaba mfite intego yo gushimisha sosiyeti no kwandikwa mu bitabo bitandukanye .”
Irona ngo afite inzozi zo gushyiraho icyigo cyizakorerwamo imyitozo ngororamubiri, abonereho gutoza urubyiruko,abagore n’abagabo uko bubaka umubiri.
N5
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *