Ikinyamakuru Charlie Hebdo cyo mu Bufaransa cyakoze mu nkovu umuhanzi Stromae ufite inkomoko mu Rwanda nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu gisohoreye inkuru igaragaraho igishushanyo cya Stromae ari kuririmba ya ndirimbo ye yise Papa ou t’es bagaragaza ibice by’amaboko yacitse n’amaguru bimusubiza ngo hano na hariya. Ibi bintu bikaba byababaje umuryango wa Stromae bikomeye.
Nubwo ibi bintu bitashimishije benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, umuhanzi Stromae we yaryumyeho yirinda kugira icyo atangaza ku byo yakorewe, ariko ikinyamakuru, Het Niewsblad cyo mu Bubiligi kiremeza ko umuryango we wababaye cyane, aho abegereye uyu muhanzi bibaza niba Charlie Hebdo izi amateka y’umuryango wa Stromae.
Se w’uyu muhanzi wari Umunyarwanda yishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhanzi wavukiye mu Bubiligi mu 1985 yarezwe kimwe n’abavandimwe be na nyina w’Umubiligikazi ahitwa Laekeni Buruseli. Mu Ukwakira umwaka ushize, Stromae yaje mu Rwanda ahakorera igitaramo ku nshuro ya mbere aboneraho no kwibuka amateka ye.
Icyo gihe ari mu Rwanda, Stromae yavuze ko atari yarabikoze ariko ari cyo gihe ari naho hantu. Yakomeje avuga ko ku nshuro ya mbere yifuje gutura se indirimbo arangije agira ati: “Warakoze papa” abisubiramo inshuro nyinshi.
Ikinyamakuru Charlie Hebdo cyo mu Bufaransa ni ikinyamakuru kizwiho gukora inkuru zishotorana kifashishije amashusho yashushanyijwe n’abahanga bacyo (caricatures), umwaka ushize ugitangira kuwa 07 Mutarama kikaba cyaragabweho igitero cy’iterabwoba cyahitanye abakozi bacyo bagera kuri 12. Abagabye iki gitero bakaba baravuze ko bahoreye intumwa Muhammad iki kinyamakuru cyari cyakoresheje ifoto ye kimusebya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





