Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 29 Werurwe 2016, Aho perezida Robert Mugabe yari yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Tokyo (Japan), atangaza ko abaturage bashaka ko agomba kwiyongeza indi manda ari ku butegetsi.

Perezida Mugabe yashimangiye ko bamwe mu baturage binubira ko amaze igihe kinini ari ku butegetsi badakwiye kumunenga, ko atariwe witora ahubwo ko bakwiriye kwibaza impamvu ahundagazwaho amajwi.
Yagize ati:” niba abantu bamwe batishimira igihe maze nyobora Zimbabwe, bakabaye banenga abantora kuko sinjye witora, mujye muri Zimbabwe mubaze abaturage niba kwiye kuva ku butegetsi barabarakarira bikabije .”
Robert Mugabe kuba yatoboye akavuga ko ahundagazwaho amajwi ntibikuraho gushinjwa kwiba amajwi mu matora, ngo akaba abikora akoresheje ubugizi bwa nabi ku bo batavuga rumwe, nk’uko byagiye bitangazwa n’ikinyamakuru bitandukanye .
Ngo byanatumye kandi uwari Minisitiri w’intebe, Morgan Tsivangarai nawe wiyamamarizaga kuba Perezida akuramo kandidatire ye nyuma y’uko abari bamushyigikiye bari batangiye guhohoterwa.
Si ibyo gusa kuko ashinjwa no kuba ishyaka riri ku butegetsi ryaratoteje abari bashyigikiye Visi Perezida, Joice Mujuru wirukanwe mu 2014, ngo azira gushaka guhirika Mugabe ku butegetsi.
Abakurikiranira Hafi ibya Politiki bavuga ko Mugabe ageze muzabukuru yakabaye arimo gufatanya n’abaturage bagashaka uzamusimbura dore ko ageze aho gusinzirira mu ruhame.
Ibyo babivuga bashingiye kuko ahora mu gihugu cya Singapore, aho bivugwa ko aba yagiye kwivuza indwara zitazwi,n’izindi zizahaza abasheshe akanguhe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


