Igipolisi cya Kenya cyavumbuye agatsiko k’abagabo barindwi bashinwa kwigana perezida Uhuru Kenyatta bakambura Umunyemari ukomeye muri iki gihugu witwa Naushad Merali akayabo k’amafaranga.
Abatawe muri yombi ni; Joseph Waswa, Duncan Muchai, Isaac Wajekeche, William Simiyu, David Luganya, Gilbert Kirunja na Anthony Wafula.
Ni agatsiko bivugwa ko gafite abantu bakorana mu biro bitandukanye birimo n’iby’umukuru w’igihugu, n’ibindi bifashisha mu kugera ku migambi yabo y’ubwambuzi bushakana.
Aba ngo bakaba batekerega imitwe abanyemari batandukanye babizeza kubahesha amasoko cyane cyane nk’ayo kugemura ibyo kurya.
Igipolisi kikaba gitangaza ko umwe muri abo bagabo yahamagaye kuri telephone Naushad Merali, ufite sosiyete yitwa Sameer Africa, ikora ibintu bitandukanye nk’amapine y’ibinyabiziga, akigana ijwi rya Perezida Kenyatta akamusaba gusohora amafaranga ngo akoreshwe mu bucuruzi.
Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya gitangaza ko uyu muherwe yariganyijwe miliyoni 10 z’amashilingi (ibihumbi 100 by’amadolari), ariko bikavugwa ko umubare nyakuri w’amafaranga yasohoye utazwi neza.
Ikinyamakuru The Star cyo kivuga ko ari miliyoni 80 z’amashilingi.Uko ari barindwi bitabye urukiko kuri uyu wa Kabiri, ariko ntibaramenyeshwa ibyo baregwa. Polisi yavuze ko igicyeneye ikindi gihe cyo gukora amaperereza.
Inyandiko polisi yashyikirije urukiko igira iti: ” Kubera urusobe rw’amaperereza ndetse n’umubare w’abacyekwa, harimo na bamwe batarafatwa, byitezwe ko iperereza rizabamo no kunyura mu nyandiko nyinshi za banki no gusesengura amakuru y’ikoranabuhanga “.
Umuherwe Merali ni umwe mu banyenganda bakomeye bo muri Kenya, akaba akora mu nzego zirimo ikoranabuhanga rya mudasobwa n’ubwubatsi.


