Umuhanzi Joseph Chameleone yacyuriye mugenzi we, King Saha uvuga ko yanditse zimwe mu ndirimbo zakunzwe z’uyu mugabo.
King Saha yari aherutse kubwira itangazamakuru ryo muri Uganda ko ari we wanditse indirimbo za Chameleone zirimo “Valu Valu” na “Badilisha”.
Agira icyo avuga kuri ibi, Chameleone yifashishije amagambo ya Bibiliya aboneka mu 1 ABami, umutwe wa mbere, 16-28.
Aya magambo avuga ku buryo Umwami Salomo yaciye urubanza rw’bagore babiri b’amahabara barwaniraga umwana w’uruhinja.
Yagize ati “ Saha we avuga ko yanayandikiye indirimbo njye nkongeramo ijwi. Ndumva ibi bigabanya ubushobozi bwe, ahubwo mumureke ziriya ndirimbo zibe ize.”
Uyu muhanzi yatangarije Bigeye dukesha iyi nkuru ko indirimbo zose afite ari we ubwe wazanditse kandi ko inyinshi ari we wagiye aziyunganyiriza (production).
Ibi bije nyuma y’aho abakurikirana ibya muzika muri Uganda bakemanze amagambo ya King Saha bibaza uko yabashije kwandika izi ndirimbo ebyiri ziririmbye ahanini mu rurimi rw’Igiswahili kandi we ntacyo azi. Bati “ Uzi kucyandika ntumenye kukivuga?”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi bafite amikoro bakesha umuziki. Ibi ahanini biterwa ahanini n’uko indirimbo ze akenshi ziba ziri mu Giswahili bityo zikumvwa na benshi kuko uru rurimi ruvugwa cyane muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.


