Kigali: Rev. Past Usabwimana Samuel wayoboye ADEPR ashinjwa gusiga yakije umuriro mu muryango we
Ibi ni ibivugwa n’abaturage bo mu kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, ku bibazo biri muri uyu mu muryango wa Njyamubiri Ezechias na Mukarusagara Adele bamaze kwitaba Imana, ariko ukaba uhagarariwe na Usabwimana Samuel, wari umuyobozi wa ADEPER akaza kubuvanwaho ajya kuba mu Bubiligi. Uyu muryango kuri ubu urimo ibibazo bishingiye ku […]
Muhanga: Umuveterineri umwe muri12 ni we ufite ubumenyi bwo kumenya inka ihaka
Abavuzi b’amatungo bakorera mu Karere ka Muhanga barasaba guhabwa ubumenyi bwo kumenya inka yimye, mu gihe iyo barimo gushaka inka zo gutanga muri gahunda ya Girinka usanga basabwa gushaka ihaka bikaba ngombwa ko hitabazwa abaveterineri b’ahandi. Ushinzwe ubworozi mu murenge wa Kiyumba, Gasengayire Francine, avuga ko ubu muri gahunda yo koroza abaturage muri gahunda ya Girinka […]
Umwuka w'intambara: Pakistan yahanuye indege ebyiri z’Ubuhinde
Igihugu cya Pakistan gitangaza ko cyahanuye indege ebyiri kigafata n’abazitwara b’Ubuhinde ariko kikavuga ko kititeguye kurwana. Ubuhinde butangaza ko bwatakaje indege zabwo ariko ko nabwo bwahanuye indege y’intambara ya Pakistan mu gace ka Kashmir. Muri uku kurebana nabi, Pakistan yamaze gufunga ikirere cyayo mu gihe kitazwi. Ni mu gihe Ubuhinde nabwo bwafunze ibibuga by’indege bitandatu […]
Ibitekerezo 3 by’ubucuruzi mu Rwanda no muri Africa byabyarira inyungu
Urubyiruko ndetse n’abakuze bifuza kwiteza imbere bakunze kugira ikibazo cyo kutamenya ibitekerezo byavamo inyungu ikomeye kuri bo ndetse n’abo baba bakoresha. Usanga abenshi bajya gutangira ubucuruzi bakigana ibyo babona bisanzwe bikorwa, abantu benshi bakisanga bakora ibintu bimwe bose, nta gashya. Ibitekerezo bikurikira ni ibitekerezo byerekana ibibazo biri mu bucuruzi ndetse n’uko byakemurwa, ubikemuye akabyungukiramo. Imyidagaduro […]
Uganda: Ambasaderi w’u Bufaransa arashima ubufatanye mu bya gisirikare bukomeje hagati y’ibihugu byombi
Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda, Stephanie Rivoal, arashima ubufatanye bwa gisirikare igihugu cye gikomeje kugirana na Uganda mu gufasha kugarura amahoro mu gihugu cya Somalia. Ibi Ambasaderi Stephanie Rivoal yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Gashyantare mu kiganiro n’itangazamakuru I nakasero, aho yavuze ko Uganda n’u Bufaransa byubatse ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare mu […]
Abayobozi ba Rwamagana bavunguriye ku ba Rulindo ibanga bakoresha besa imihigo
Itsinda ry’abayobozi bo mu karere ka Rulindo ryagiriye urugendoshuli mu karere ka Rwamagana, aho ryahishuriwe ibanga ryo kwesa imihigo. Ni urugendoshuli rw’umunsi umwe, wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2019, aho ryarebye uburyo ubuyobozi bwa Rwamagana bwakoresheje mu kurwanya imirire mibi mu bana no gucyemura ibibazo byari bibangamiye umudendezo w’abaturage (Human security […]
Uwitiriye Gen Elwelu yacucuye akayabo abasirikare bakuru ba Uganda basaga 200
Umugabo w’umutekamutwe witwa Mark Okala wiyitiriye Umugaba w’Ingabo Zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt. Gen. Peter Elwelu kuri Facebook yacucuye amafaranga atazwi umubare bamwe mu basirikare bakuru. Uyu mugabo uvuka mu Karere ka Gulu, ubu biremezwako yafashwe muri yombi n’Inzego z’Iperereza rya Gisirikare muri Uganda (CMI). Aya makuru yemezwa n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig […]
CNLG irimo guhugura abazatanga ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Buri mwaka, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) itegura ibiganiro bizifashishwa n’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ikanahugura abazatanga ibyo biganiro kugira ngo igikorwa cyo kwibuka kigende neza. Ni muri urwo rwego kuri ubu CNLG iri guhugura mu Turere twosee tw’Igihugu  abazatanga ibiganiro bizifashishwa mu kwibuka ku nshuro ya […]
Burundi: Imfungwa zahawe imbabazi ku Bunani na Perezida Nkurunziza zigiye kurekurwa
Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi itangaza ko imfungwa zisaga ibihumbi bitatu zigiye kurekurwa ku mbabazi zahawe na Perezida Nkurunziza w’u Burundi. Iyi ngingo yatangajwe na Minisitiri w’ubutabera, Kanyana Leontine, ku wa Kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2019, ubwo yari kumwe n’abagomba kuzamufasha gushyira mu ngiro icyo cyemezo cy’umukuru w’igihugu. Amezi yari agiye gushira ari abiri hategerejwe […]
Jose Chameleone yacyuriye uwigambye ko yamwandikiye indirimbo
Umuhanzi Joseph Chameleone yacyuriye mugenzi we, King Saha uvuga ko yanditse zimwe mu ndirimbo zakunzwe z’uyu mugabo. King Saha yari aherutse kubwira itangazamakuru ryo muri Uganda ko ari we wanditse indirimbo za Chameleone zirimo “Valu Valu” na “Badilisha”. Agira icyo avuga kuri ibi, Chameleone yifashishije amagambo ya Bibiliya aboneka mu 1 ABami, umutwe wa mbere, […]
Perezida Muhammadu Buhari yongeye gutorerwa kuyobora Nigeria
Komisiyo ishinzwe amatora muri Nigeria yatangaje ko Perezida Muhammadu Buhari wari usanzwe ari Perezida w’Iki gihugu yongeye gutsinda amatora. Perezida Buhari w’imyaka 76 y’amavuko yarushije uwo bari bahanganye, Atiku Abubakar wigeze kuba icyegera cy’umukuru w’igihugu, amajwi asaga miliyoni enye. BBC itangaza ko Ishyaka APC (All Progressives Congress) rya Buhari ryatsinze mu Ntara 19 kuri 36, […]
RDC: Perezida Tshisekedi yijeje kurekura imbohe zose za politiki mu minsi iri imbere
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko muri Namibia kuri uyu wa Kabiri yasezeranyije ko imfungwa zose za politiki ziri mu magereza zigiye gufungurwa mu minsi iri imbere. “ Ubutegetsi bwa Kabila bwakoze igihe cyabwo. Ubu ni icyanjye gitangiye kandi mfite uburyo bwanjye ”, ibi ni ibyatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi […]
Igitekerezo : Perezida Paul Kagame muri twegerane
Mbyukanye akanyamuneza, ibyishimo n’isheja, mwenyura nseka kubera uburyo mutangiye kwibaza uko perezida Paul Kagame yagendera muri twegerane kandi afite uburyo bugenwa n’itegeko uko arindwa, ibimugenerwa kubera umutekano we, birimo imodoka nziza zirimo n’imitamenwa kuburyo utapfa kumuhangara. Ndabizi amatsiko yabishe kuko hari abatangiye gukeka ko aherutse kureka iyo mitamenwa y’ibimodoka binabereye ijisho aho anyuze hose bigendana […]
Indirimbo nshya : I am Friend of God by Chorale Siloe
Perezida Maduro arashinja Amerika gushaka gushoza intambara mu karere
Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro arashinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushaka gushoza intambara mu karere igihugu cye giherereyemo binyuze mu kubanza gutegura akajagari. Perezida Maduro akaba avuga ko inama iheruka kubera I Bogota muri Colombia ari bumwe mu buryo bwo gushyiraho leta muri Venezuela izorohereza Amerika kugera kuri peteroli nyinshi iki gihugu gifite munsi […]
Ushinjwa urupfu rwa AIGP Kaweesi yituye hasi ubwo yari mu rukiko kubera inzara
Umwe mu bantu umunani bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa AIGP, Andrew Felix Kaweesi ari we Yusuf Nyanzi yituye hasi ubwo yitabaga urukiko ngo aburane ku kuba yaburana ari hanze. Yusuf  Nyanzi na bagenzi be bamaze imyaka isaga ibiri bafunzwe bakekwaho urupfu rwa Kaweesi. Uyu mugabo yituye hasi ubwo yari mu rukiko akavuga ko byatewe […]
Rwampara: Abana babiri bavukana bapfiriye mu kizenga bogagamo
Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Gashyantare, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro abana babiri bavukana bogaga mu kizenga cya Rwampara barohamye bagahita bitaba Imana. Abo bana ni Igihozo Sandrine w’imyaka 12 y’amavuko na Mugisha Fabrice w’imyaka 8 […]
Muhima: Ibyiciro by’ubudehe byagombye guhera mu masibo
Abaturage bagize utugari twose tw’Umurenge wa Muhima bamaze iminsi baraza inkera y’abahizi, aho baganira ku muco no ku bindi bibazo bibugarije. Akagari ka Rugenge niko kaheturiye utundi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019, aho ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko hatahiwe imidugudu n’amasibo, ari naho hatangirwa amakuru yose, arimo n’areba ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe. Rugenge […]