CNLG irimo guhugura abazatanga ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Buri mwaka, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) itegura ibiganiro bizifashishwa n’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ikanahugura abazatanga ibyo biganiro kugira ngo igikorwa cyo kwibuka kigende neza.

Ni muri urwo rwego kuri ubu CNLG iri guhugura mu Turere twosee tw’Igihugu  abazatanga ibiganiro bizifashishwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi .

Muri aya mahugurwa , abazatanga ibiganiro basobanurirwa ibikubiye mu biganiro bibiri bizifashishwa mu gihe cyo kwibuka ari byo: ” AMATEKA Y’ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI”  kigamije gufasha Abanyarwanda Gusobanukirwa n’iby’ingenzi byaranze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri 1959 kugeza ku ndunduro y’ubwicanyi bwa Jenoside bwo muri Mata-Nyakanga 1994, n’ikiganiro  UBUMWE BW’ABANYARWANDA MU KUBAKA U RWANDA NYUMA YA JENOSIDE, KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE NO KUBAKA ICYEREKEZO GIKWIYE .

Iki kiganiro kigamije gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa uburyo amahitamo y’Abanyarwanda yo kugarura ubumwe bwabo binyuze mu nzira nyinshi zirimo ubutabera, u Rwanda rumaze gukora byinshi mu kwiyubaka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugarurira Abanyarwanda icyizere ; buri wese akaba afite inshingano zo gusigasira ibyagezweho no guha umurage mwiza urubyiruko rw’u Rwanda.

Mu kiganiro cya mbere kizatangwa tariki 7 Mata 2019 :  AMATEKA Y’ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI,  Abanyarwanda bazarushaho gusobanukirwa ibikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo itotezwa ry’Abatutsi  kuva  mu  1959 kugeza  mu 1990 , ibimenyetso by’ingenzi byaranze itegurwa rya Jenoside  yakorewe Abatutsi guhera muri 1990 n’ ishyirwa mu bikorwa nyirizina rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki kiganiro Abanyarwanda bazabasha kuganira ku bimenyetso by’ingenzi byaranze itegurwa rya jenoside  yakorewe abatutsi guhera muri 1990 birimo uruhare rw’abanyapolitki, uruhare rw’imitwe yitwara gisirikare (Interahamwe, Impuzamugambi,Turihose, Amahindure, Abauzulu), kwigisha urwango mu basirikare no kubashishikariza ubwicanyi,gushishikariza kwanga no kwica Abatutsi binyuze mu bitangazamakuru, guha abaturage intwaro no kubigisha kwica mu cyiswe « Auto-défense civile» ,Itegurwa ry’amalisiti y’Abatutsi bagombaga  kwicwa no kugura ibikoresho by’ubwicanyi ,igeragezwa rya Jenoside mbere ya Mata 1994 n’ishyirwa mu bikorwa nyirizina rya Jenoside yakorewe Abatutsimu 1994.

Mu kiganiro cya kabiri  UBUMWE BW’ABANYARWANDA MU KUBAKA U RWANDA NYUMA YA JENOSIDE, KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE NO KUBAKA ICYEREKEZO GIKWIYE , kizatangwa tariki 10 Mata 2019, abanyarwanda bazaganira ku ruhare rw’ubutabera mu kubaka Umuryango Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,amahitamo y’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi arimo: Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo,ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, n’inshingano yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yaho, abagize uruhare haba mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, bakoresheje uburyo bwose bwo kuyihakana. Ni muri urwo rwego, Leta y’u Rwanda ihamagarira buri munyarwanda wese n’inshuti z’u Rwanda kurwanya uwari we wese ugambiriye gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibimenyetso biyigaragaza byivugira. Bidusaba kandi kurwanya icyo aricyo cyose cyashaka kongera kugarura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside mu banyarwanda.

Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi bizashingira ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwibuka Twiyubaka”.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *