Uwitiriye Gen Elwelu yacucuye akayabo abasirikare bakuru ba Uganda basaga 200

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’umutekamutwe witwa Mark Okala wiyitiriye Umugaba w’Ingabo Zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt. Gen. Peter Elwelu kuri Facebook yacucuye amafaranga atazwi umubare bamwe mu basirikare bakuru.

Uyu mugabo uvuka mu Karere ka Gulu, ubu biremezwako yafashwe muri yombi n’Inzego z’Iperereza rya Gisirikare muri Uganda (CMI).

Aya makuru yemezwa n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Richard Karemire.

Aganira n’ikinyamakuru Spyreports yagize ati “ Nibyo, CMI yataye muri yombi uyu mugabo wafunguye urukuta rwa Facebook mu izina rya Lt Gen Peter Elweru akarukoresha ibintu bibi.”

Karemire avuga ko abasirikare bakwiriye kwirinda abantu babasaba amafaranga babasezeranya kubimura.

Ati “ Amabwiriza ya UPDF arasobanutse. Ntawe ushobora kwaka amafaranga kugira ngo atange serivsi runaka. Nihagira uyasaba azaba ari umutubuzi.”

Mu kugaruka ku mafaranga uyu mutekamutwe yaba yaragiye ahabwa mu bihe bitandukanye, umwe mu basirikare utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “  Uyu mugabo yasabaga abasirikare ba UPDF amashilingi hagati ya Miliyoni 20 kugeza kuri 50,yabasezeranyaga kubaha akazi keza, kubimurira ahandi n’ibindi.”

Mugenzi we yunzemo ko benshi mu bagiye batanga amafaranga ari abafite ipeti rya Kapiteni kugeza  kuri Brigadiye Jenerali.

Ati “ Nzi Umukoloneli watanze miliyoni 35 kugira ngo azimurirwe ahitwa Bombo. Ibi ntibyakozwe, imyaka imaze kuba itatu.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Biravugwa ko uyu mutekamutwe yahawe amafaranga n’abasirikare ba Uganda  basaga 200.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *