Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda, Stephanie Rivoal, arashima ubufatanye bwa gisirikare igihugu cye gikomeje kugirana na Uganda mu gufasha kugarura amahoro mu gihugu cya Somalia.
Ibi Ambasaderi Stephanie Rivoal yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Gashyantare mu kiganiro n’itangazamakuru I nakasero, aho yavuze ko Uganda n’u Bufaransa byubatse ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano by’umwihariko muri Somalia.
“ Ingabo za Uganda n’u Bufaransa ziri gukora akazi gakomeye ngo haboneke amahoro n’umutekano hariya ,” uyu ni Ambasaderi Stephanie nk’uko tubikesha Spyreports.
Yashimiye ingabo za Uganda ndetse n’iz’u Bufaransa kubwo kwitanga kwazo mu kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cya Somalia, anashimira Guverinoma ya Uganda kuri ubwo bufatanye avuga ko bwatanze umusaruro bivuye mu mibanire ishingiye kuri dipolomasi kugeza ubwo hanatangijwe Icyumweru cyahariwe Uganda n’u Bufaransa (France-Uganda Week)kirangwa n’ibikorwa bitandukanye.

Biteganyijwe ko iki cyumweru cya France-Uganda Week ku nshuro ya gatatu ibirori bizatangira ku itariki 16 bikazarangira kuwa 23 Werurwe bikazarangwa n’ibikorwa by’imyidagaduro bizagirwamo uruhare n’abahanzi bakomeye muri Uganda nka Eddy Kenzo, King Saha, Lydia Jasmine, Vinka, Beenie Gunter, Cindy, Fik Fameica, Fefe Buusi n’ababyinnyi ba Tabuflo.
Mu 2015 nibwo ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa na Uganda bwatangiye mu buryo bweruye nyuma y’aho Uganda isabiye u Bufaransa impuguke zo gutoza ingabo zayo kurwanira mu misozi miremire. Ni imyitozo yatangiye mu Ugushyingo muri uyu mwaka yabereye mu misozi ya Rwenzori


