Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo yananiwe kurinda no kubaha itegeko nshinga ry’igihugu cye none urukiko rwamuhanishije kwishyura amwe muri miliyoni 16$ yatanze mu kuvugurura inzu ye bwite ayakuye mu isanduku ya leta nk’uko urukiko rwanzuye kuri uyu wa Kane.
Nyuma yo gutangaza amahano yakozwe n’uyu muyobozi, urukiko rwamuhaye iminsi 105 yo kuba yishyuye akayaboo k’amafaranga yatanze mu kuvugurura inzu ye bwite iri mu ntara ya KwaZulu-Natal.
Iki cyemezo cy’urukiko cyafashwe nk’isomo ku gihugu gishya muri demokarasi nka Afurika y’Epfo, Zuma akaba akomeje kwibasirwa mu gihe n’ubundi asanzwe avugwaho amahano atari macye nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Umuyobozi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, Mmusi Maimane wari uri hanze y’urukiko, yabwiye abanyamakuru ko Zuma agomba kuvanwa ku butegetsi kandi ngo iki kibazo agiye kugeza ku bagize inteko ishinga amategeko babiganireho bashake ukuntu bamukura mu biro.
Perezida Zuma w’imyaka 73, amaze iminsi yibasiwe kuva mu Ukuboza umwaka ushize, nyuma y’aho yirukaniye mu buryo budasobanutse uwari minisitiri w’imari, Nhlanhla Nene akamusimbuza udashoboye nawe agahita amusimbuza hadashize iminsi 3. Nyuma bikaba byaravuzwe ko Zuma akoreshwa n’umuryango w’abaherwe wo muri iki gihugu ari nawo ngo wari inyuma y’iryo yirukanwa rya minisitiri nk’uko byahishuwe n’uwari wungirije uwo mu minisitiri uwo muryango washakaga gushyira kuri uwo mwanya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



